AmakuruImyidagaduro

Impaka ku myambarire ya Doja Cat i Kigali: Minisitiri ati: “Ku rubyiniro si ku rusengero”

Igitaramo cy’umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat cyabereye i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’imyambarire yagaragaye kuri stage bamwe bavuga ko itajyanye n’umuco nyarwanda.

Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’a’ibitaramo bya Move Afrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen, cyitabiriwe n’abantu benshi, ariko imyambarire y’uyu muhanzikazi bamwe bayifashe nk’inyuranye n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Ku rubuga rwa X (Twitter), umuntu witwa Niyo Drack yabajije Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ndetse na Rutangarwamaboko, ikibazo kigira kiti: “Aho irondo ntiryivanze n’ibisambo? Umunyarwandakazi wabonye ibi akazabyigana, harya azaba yishe umuco kandi ari twe twabimweretse?”

Ni ikibazo cyagaragazaga impungenge ku ngaruka z’iyo myambarire ku rubyiruko, cyane cyane abakobwa bashobora kuyifata nk’urugero.

Mu gusubiza, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ibyo umuhanzi akora ku rubyiniro biba bijyanye n’ubuhanzi bwe, kandi ko urubyiniro atari ahantu hagomba kugereranywa n’ahandi hafite amategeko akomeye y’umuco.

Yagize ati: “Ku rubyiniro, umuhanzi akora imyiyereko ijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku nteko y’umuco, si mu ishuri, si no mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wa cyo. Uzabyigana atari Doja ku rubyiniro azaba ataratojwe”.

Aya magambo yagaragaje ko hari itandukaniro hagati y’imyitwarire ku rubyiniro n’imibereho ya buri munsi, anasaba abantu gusobanukirwa aho buri kintu kigenewe gukorerwa.

Nubwo bimeze bityo, impaka ku ruhare rw’ibitaramo mpuzamahanga mu gusigasira umuco nyarwanda zikomeje gukomera, bamwe basaba ko hajyaho imirongo igenga imyitwarire ku rubyiniro, mu gihe abandi bo bavuga ko ubuhanzi bugomba guhabwa ubwisanzure.

Uko Doja Cat yari yambaye ku rubyiniro

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *