AmakuruImikinoSports

Umutoza Haringigo Francis mu muryango umwerekeza muri Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya ashobora kugirwa umutoza usimbura Bruno Ferry muri Rayon Sports warandekuye nayo mu ijoro ryakeye.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukandana na Bruno Ferry wari uyimazemo amezi atatu gusa.

Amakuru akomeje kuvugwa hanze aha ni uko mu batoza iyi kipe yegereye yifuza ko baza gusimbura uyu mufaransa, harimo na Haringingo Francis Christian Mbaya utoza Kiyovu Sports.

Uyu mutoza Haringingo ntabwo yaba ari mushya muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru dore ko n’Igikombe iheruka ari we wakiyihesheje.

Mu minsi ishize uyu mutoza, yavuze ko ari ku mpera y’amasezerano ye muri iyi kipe, ibintu byingera amahirwe atuma yifuzwa n’andi makipe akomeye arimo na Rayon Sports yahozemo.

Rayon Sports iheruka igikombe gishobora gutuma ihagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri 2023 ubwo yatwaraga Igikombe cy’Amahoro, akaba icyo gikombe yaragiheshejwe na Haringingo Francis atsinze mukeba APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma.

Uyu mutoza w’Umurundi akaba amaze kugira ubunararibonye mu makipe yo mu Rwanda aho yatoje Mukura VS, Rayon Sports na Kiyovu Sports arimo uyu munsi.

Haringingo uri ku mwanya wa karindwi n’amanota 37, ni we wahesheje Kiyovu Sports umwanya mwiza iheruka muri Shampiyona y’u Rwanda, ubwo hari mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ubwo yabaga iya kabiri.

Kuva icyo gihe yahise ajya muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.Andi makipe yatoje mu Rwanda arimo Police FC, Mukura VS na Bugesera FC.

Haringigo Francis yaba agiye gusubira muri Rayon Sports
Haringingo ni we wahesheje Kiyovu Sports umwanya mwiza iheruka ubwo yabaga iya 2
Bruno Ferry yari amaze amezi atatu mur Rayon Sports

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *