I London: Imbangukiragutabara enye zatwitswe, hakekwa urwango rwibasiye Abayahudi
Imbangukiragutabara enye zifashishwa n’Abayahudi mu gutanga ubutabazi zatwitswe mu gace ko mu majyaruguru y’umujyi wa London mu Bwongereza.
Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko iri perereza riri gukorwa rifata ibi bitero nk’icyaha cy’urwango rushingiye ku kwibasira Abayahudi nk’uko BBC yabitangaje.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yamaganye ibi bikorwa, avuga ko “biteye ubwoba kandi bibabaje cyane”. Naho Minisitiri w’Ubuzima, Wes Streeting, yavuze ko bishimira ko nta muntu wakomeretse, anasaba ko abantu bose bahagurukira kurwanya urwango ku Bayahudi.
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryahamagawe ku muhanda wa Highfield mu gace ka Golders Green, ahagana saa saba n’iminota 40 z’ijoro ku isaha yo mu Bwongereza.
Abazimyamuriro batangaje ko muri izo modoka harimo imyiburungushure myinshi yaturitse, bituma n’amadirishya y’inzu ziri hafi aho ameneka kubera umuvuduko w’iturika.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano agaragaza abantu batatu bakekwaho uruhare muri ibi bitero, babonetse begereye izo mbangukiragutabara mbere y’uko zitwikwa.
