Kenya: Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatawe muri yombi azira gutegura ibura rye
Uwigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raphael Tuju, yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ko yaburiwe irengero, ibintu byateje impungenge ko ashobora kuba yarashimuswe.
Umuyobozi w’iperereza ry’ibyaha, Mohamed Amin, yatangaje ko Tuju yari ari iwe mu rugo igihe cyose, avuga ko ibyo kuvugwa ko yaburiwe irengero ari ibintu byateguwe, aho kuba ikibazo nyakuri cy’ishimutwa nk’uko bitangazwa na BBC.
Mbere gato y’uko atabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye Citizen TV ko yafashe icyemezo cyo kwihisha nyuma yo gukekwaho gukurikirwa n’imodoka itari ifite ibirango.
Uyu munyapolitiki amaze igihe kinini afitanye ibibazo n’amategeko bijyanye n’igurishwa ry’imitungo ye i Nairobi, bitewe n’umwenda wa banki atishyuwe.
Amin yavuze ko imyitwarire ya Tuju isa n’iyateguwe agamije kuyobya abaturage no kubashukisha impuhwe zidafite ishingiro, ndetse no gutesha agaciro inzego za polisi. Yanongeyeho ko gutanga amakuru y’ibinyoma ku bayobozi bifatwa nk’icyaha gikomeye.
Tuju we yasobanuye ko akimara kubona ko ari gukurikiranwa, yahise ajya ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo byorohe kumucika, nyuma aza no gusiga imodoka ye bari bamukurikiranye. Yavuze ko umuryango we wagize ubwoba bwinshi, anavuga ko hari abandi Banya-Kenya benshi baburiwe irengero batigeze bongera kuboneka.
Yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo kwihisha aho kwegera polisi, kuko hari abandi bantu bishwe cyangwa bashimuswe mu bihe byashize.

Mbere y’ibi, polisi yari yatangaje ko iri gukora iperereza ku ibura rye, inasaba abaturage gutanga amakuru yamufasha kuboneka.
Umuryango we wari watangaje ko Tuju n’umushoferi we babuze ubwo bari bagiye mu kiganiro cya radiyo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Nyuma, imodoka ye yabonetse i Karen muri Nairobi, ifite amatara yaka, ariko telefoni ye yari yazimye bituma bigora kumubona.
Tuju aherutse no gutangaza ko abapolisi bateye imitungo ye i Karen, bakirukana abakozi n’abarinzi, bagafata inyubako z’ubucuruzi. Yashinje abayobozi bakomeye kuba inyuma y’ibi, nubwo guverinoma itigeze igira icyo ibivugaho.
Hari kandi urubanza rurebana n’umwenda urenga miliyoni 15 z’amadolari sosiyete ye Dari Limited isabwa kwishyura, aho yagerageje kenshi guhagarika igurishwa ry’imitungo ariko bikanga. Gusa aherutse kubona icyemezo cy’agateganyo gihagarika ihererekanywa ry’iyo mitungo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko.
Inkuru y’ibura rye yatumye bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakeka ko yashimuswe. Guverineri wa Siaya, James Orengo, yavuze ko Tuju ashobora kuba yarashimuswe, asaba abantu kumusengera.
Undi mudepite, Otiende Amollo, yasabye inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse no kurinda Tuju, agaragaza ko bidakwiye ko umuntu wo ku rwego rwe ashobora gushimutwa.