Texas: Inkongi yibasiye uruganda rutunganya peteroli, abaturage basabwa kuguma mu ngo
Umwotsi mwinshi w’umukara wazamutse mu kirere cy’umujyi wa Porth Arthur wo muri Leta ya Texas muri Amerika, nyuma y’iturika ryabereye mu ruganda rutunganya peteroli rwa Valero, bituma abayobozi basaba abaturage bo mu bice bimwe kuguma mu ngo za bo, ndetse hanatangwa amabwiriza yo gufunga ibice bimwe by’imihanda minini.
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri ako gace yavuze ko iryo turika rishobora kuba ryatewe n’imashini ishyushya ikoreshwa mu nganda. Umuyobozi wa Polisi w’umujyi wa Port Arthur na we yatangaje ko nta muntu wakomeretse wigeze utangazwa.
Uhagarariye uruganda rwa Valero yavuze ko abakozi bose babashije kubarurwa kandi ko nta wabuze. Kuri ubu, iyi sosiyete iri kuzimya uwo muriro.
Umuyobozi ushinzwe umutekano, Zena Stephens hamwe n’Umuyobozi wa Polisi wa Port Arthur, Tim Duriso, babwiye KFDM News ko nta muntu wakomeretse kandi ko abakozi bose babashije kuboneka nyuma y’iyo mpanuka yabaye ku wa Mbere w’ejo hashize nimugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30).

Bavuze ko umuriro waturutse ku gice cy’uruganda kirimo imashini ishyushya.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Valero, Carol Hebert, yavuze ati: “Kuri ubu hari umuriro uri mu gice kimwe cy’uruganda rwa Valero i Port Arthur muri Texas. Abakozi bose barabaruwe. Itsinda ryihutirwa rya Valero riri gukora ibishoboka byose rifatanyije n’inzego z’ibanze. Mu rwego rwo kwirinda, abayobozi ba b’Akarere ka Jefferson bafunze imihanda ya leta nimero 82 na 87. Nk’uko bisanzwe, umutekano w’abakozi bacu ni wo ushyirwa imbere”.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuze ko inzu za bo zanyeganyeze no mu ntera ndende, mu gihe abashinzwe kuzimya umuriro bakoraga uko bashoboye ngo bawuzimye vuba.
Umuyobozi wa Polisi, Duriso, yavuze ko igihe cyose bizaba byizewe, bazashyiraho abapolisi ku masangano y’ingenzi kugira ngo bongere bemere abantu kujya mu mujyi mu gihe hagikorwa iperereza ku cyateye iyo mpanuka.