Igiciro cya peteroli nikigera ku $150, bizateza umuvurungano mu bukungu bw’isi – Umuyobozi wa BlackRock
Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gishobora guteza ikibazo gikomeye ku bukungu bw’isi mu gihe cyagera ku madolari 150 ku kagunguru, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa BlackRock mu kiganiro yagiranye na BBC.
Larry Fink yavuze ko mu gihe Iran yakomeza guteza umutekano muke, bigatuma ibiciro bya peteroli biguma hejuru, bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku bukungu bw’isi yose.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na BBC, Fink yanavuze ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), aho yahakanye ko hari ugukabiriza gushora imari muri ryo ku buryo byaba bibaye nk’ikirere cy’ubucuruzi (bubble). Icyakora, yemeye ko iri koranabuhanga riri gutuma abantu benshi bahitamo amasomo ya kaminuza aho kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro.
BlackRock ni kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu gucunga imari, gifite umutungo ubarirwa muri tiriyari 14 z’amadolari, kandi gishora imari mu masosiyete menshi akomeye ku rwego mpuzamahanga. Kuba iki kigo gifite ubunini n’ubushobozi bukomeye ku isi, biha Larry Fink, umwe mu bagishinze mu 1988, kumva neza uko ubukungu bw’isi buhagaze.
Hagati aho, intambara iri kubera mu burasirazuba bwo hagati yakomeje gutuma amasoko y’imari ahindagurika, aho abashoramari bari kugerageza kumenya uko ibiciro by’ingufu bizitwara.
Fink avuga ko hakiri kare kumenya neza uko iyi ntambara izarangira n’ingaruka za yo zose, ariko agaragaza ko hari inzira ebyiri zishoboka.
Ku ruhande rumwe, niba intambara irangiye Iran ikongera kwemera gukorana n’amahanga, ibiciro bya peteroli bishobora kongera kugabanuka bikagera munsi y’urwego byariho mbere. Ku rundi ruhande, niba ibintu bidahindutse, bishobora gutuma igiciro cya peteroli kiguma hejuru y’amadolari 100 igihe kirekire, ndetse kikegera 150, ibintu bishobora kuzana ihungabana rikomeye mu bukungu bw’isi.
Hari kandi bamwe mu basesenguzi batangiye kubona ibimenyetso bisa n’ibyagaragaye mbere y’ihungabana rikomeye ry’ubukungu mu rwego mpuzamahanga, bikaba bitera impungenge ku masoko y’imari muri iki gihe.
