AmakuruPolitiki

Iran yateye utwatsi ibyavuzwe na Trump, ivuga ko Amerika iri “kwiganiriza ubwa yo”

Umuvugizi w’igisirikare cya Iran cyizwi ku izina rya Khatam al-Anbiya, ari na cyo kigenzura ibikorwa bikuru by’ingabo z’iki gihugu, yatangaje amagambo akomeye agamije kunenga ibyo yise imyitwarire y’uruhande rwiyita ko ruyoboye isi, nubwo atigeze aruvuga izina.

Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru byo muri Iran, Ebrahim Zolfaghari yavuze ko bidakwiye ko gutsindwa bihindurirwa izina bikitwa amasezerano, agaragaza ko ibyo bavuga batabibona kimwe.

Yakomeje yibaza niba amakimbirane ari mu ruhande rwa bo yarageze aho batangira kuvugana hagati ya bo ubwa bo, mu rwego rwo kunenga ibyo abona nko kwivugira wenyine.

Zolfaghari yanasobanuye ko inyungu z’amahanga muri ako karere, zirimo n’ishoramari n’igiciro gisanzwe cy’ingufu na peteroli, bitazongera kugenda neza keretse bemeye ko umutekano w’ako karere ushingiye ku bushobozi n’imbaraga z’ingabo za Iran. Yashimangiye ko umutekano ugerwaho binyuze mu mbaraga.

Yanavuze ko nta na rimwe Iran izemera kugirana ibiganiro cyangwa kumvikana n’abo anenga, agaragaza ko n’ubu bidashoboka kandi ko bitazigera bibaho no mu gihe kizaza.

Iran yavuze ko Amerika iri kwiganiriza

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *