AmakuruInkuru NyamukuruPolitikiUncategorized

Ingabire Victoire Yatsinzwe Urubanza Mu Rukiko rw’Ikirenga

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite, rushimangira ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga.

Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.

Iby’uru rubanza bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho.

Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.

Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.

Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.

Iyo ngingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ni yo yashingiweho n’Urukiko Rukuru ruhamagaza Ingabire Victoire ndetse bimuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko kuba urukiko ruhamagaza umuntu nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha byerekana ko wa muntu ataba agifatwa nk’umwere.Ingabire yavugaga ko iyo ngingo ya 106 inyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko nshinga.

Urukiko ruhamagaza mu iburanisha umuntu waketsweho kuba icyitso cyangwa umufatanyabikorwa.

Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ko uhamagazwa ari umuntu ufite aho ahuriye n’urubanza, rusanga ntaho bibangamiye ihame ryo gufatwa nk’umwere kubera ko kumuhamagaza bitamugira umucyahaha.

Ingabire Victoire Yatsinzwe Urubanza (photo:Igihe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *