Umugore Wa Tshisekedi Yasabye ko umuganga Wakubise Umugore Yambaye Ubusa Ahanwa By’intangarugero
Denise Nyakeru Tshisekedi,Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara yambaye ubusa ahanwa by’intangarugero.
Ubusabe bwa Denise Nyakeru Tshisekedi buje nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa.
Bivugwa ko uyu mugore yari amaze kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Ibi byabaye byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza byinshi ku rwego rw’imyitwarire y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, mu gihe abandi basabiye umuganga gufungwa akaryozwa ariya makosa.
Denise Nyakeru abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yamaganye ihohiterwa ry’indengakamere ryakorewe uriya mubyeyi, aryita igikorwa gikomeye kinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ku bagore bari mu bihe byihariye byo kubyara.
Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi,yasabye inzego zibishinzwe, zirimo urwego rw’ubuzima, ubutabera ndetse n’iziharanira uburenganzira bwa muntu, gukora iperereza ryihuse kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Yashimangiye ko ari ngombwa ko uwakorewe ihohoterwa ahabwa ubufasha bukwiye, haba mu buvuzi no mu rwego rw’imitekerereze, ndetse hakanamenyekana neza abari inyuma y’iki cyaha.
Mu butumwa bwe yanditse agira ati: “Ibikorwa nk’ibi ntibikwiye Ni amashusho ateye agahinda kandi atihanganirwa na gato.”
Yunzemo ati: “Hagomba gufatwa ibyemezo bikomeye, byihuse kandi bitanga urugero. Ubutabera bugomba kuboneka.”
Denise Nyakeru kandi yagaragaje ko yifatanyije n’uwakorewe ihohoterwa, amwizeza ko ubuyobozi buzamuba hafi kugira ngo abone ubutabera n’ubufasha akeneye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo uyu mugore yakoze cyatumye akubitwa n’uyu muganga, gusa bivugwa ko uwo mwana yari amaze kubyara yamutaye mu bwiherero nubwo bitaremezwa neza niba aricyo baba bapfuye, biracyakorwaho iperereza.
