AmakuruUbuzimaUncategorized

“Iyo harimo umwuka w’inzoga ntabwo igenda” – Dr Sabin Nsanzimana avuga ku mbangukiragutabara

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko imbangukiragutabara zashyizwemo ikoranabuhanga rituma nta mushoferi uyitwara yanyoye ibisindisha amara impungenge kubitekereza ko yatwara nabi mu muhanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ibi ubwo yari mu Nteko Ishinga amategeko ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.

Muri iki kiganiro mu Inteko Ishinga Amategeko Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyuma, yaganiraga n’Abasenateri ndetse n’Abadepite ku bikorwa bya Guverinoma byo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Byari nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe abagejejeho ishusho rusange y’uko uru rwego rw’ubuzima ruhagaze.

Abadepite n’abasenateri babajije bibazo banatanga ibitekerezo, harimo uwabajije impamvu imbangukiragutabara zitubahiriza amategeko y’umuhanda, avuga ko ngo zinyura ku zindi modoka ndetse zihuta cyane.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana asaba abantu kuzirikana ko imbangukiragutabara ikwiye gutambuka mbere y’ibindi binyabiziga asaba abatabyubahiriza gucika kuri uwo muco.

Yagize ati: “Kudaha imbangukiragutabara inzira ni umuco mubi, bikwiye no guhanwa ku bantu badatanga inzira.”

Mu kubamara impungenge z’uko kwihuta kwazo byateza ikibazo cyane nk’impanuka aha Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko imbangukiragutabara zashyizwemo ikoranabuhanga rituma nta mushoferi uyitwara yanyoye ibisindisha ku buryo yatwara nabi.

Ati: “Iyo harimo umwuka w’inzoga ntabwo igenda.”Yavuze kandi ko zashyizwemo camera itanga amashusho ku buryo zigaragaza uyitwaye n’abo atwaye bigaca akavuyo k’abatwaraga abatari abarwayi.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu kwihutisha Serivisi z’ubuzima, hongerewe imbangukiragutabara aho mu Gihugu hose habarurwa 510 zivuye kuri 263 muri 2023.

Impuzandengo y’igihe zikoresha zigera ku murwayi nayo yaragabanutse, igera ku minota 15 mu mujyi wa Kigali, ndetse n’imimota 45 mu Ntara ivuye ku masaha abiri n’igice.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yamaze impungenge kubitekereza ko imbagukiragutabara zateza ibibazo

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *