AmakuruPolitiki

Ibitero no kwihorera: Israel na Iran mu mirwano ikomeye ya misile

Igisirikare cya Israel Defense Forces (IDF) cyatangaje ko cyongeye kugaba ibitero muri Iran mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, byibanze cyane mu murwa mukuru Tehran.

Nyuma gato y’ibi bitero, Israel yavuze ko Iran na yo yahise iyirasaho misile, aho ubwirinzi bwa yo bwo mu kirere bwatangiye kuzirinda no kuzigabanya.

Mu butumwa cyashyize ku rubuga rwa Telegram, icyo gisirikare cyasobanuye ko kiri kugaba ibitero ku bikorwa-remezo bifatwa nk’iby’ingenzi ku butegetsi bwa Iran, mu duce dutandukanye twa Tehran.

Bidatinze, Israel yahise isohora itangazo riburira abaturage ba yo kujya mu bwihisho, ibasaba kwihutira kwinjira ahantu hatekanye bagategereza andi mabwiriza, kubera izo misile zari zoherejwe na Iran.

Ku ruhande rwa Iran, ibyo bitero bya yo byateje inkongi n’ibyangiritse bikomeye mu majyepfo ya Israel, cyane cyane mu gice cy’inganda cya Neot Hovav, aho umuriro mwinshi wabonetse.

Israel ikomeje kugaba ibitero no muri Libani (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *