AmakuruUbuzima

Nyamagabe: Abanyerondo bakurikiranweho kwica umuturage

Mu Karere ka Nyamagabe haravugwa inkuru y’abanyerondo batatu bo mu murenge wa Gasaka bakurikiranweho kwica umuturage watabaraga mugenzi bakubitaga.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabacuzi akagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka.

Nyakwigendera yitwa Rwangabwoba Ignace yari azwi ku izina rya Gasongo ni umwe mubasore bakoraga ibijyanye no gutegera abagenzi imodoka ku cyapa cya Nyamagabe-Rusizi.

Bivugwa ko ubwo uyu Gasongo yari atashye ari kumwe n’umugore we bageze mu nzira basanga abanyerondo barigukubita undi umuturage.

Uyu Gasongo ngo yasabye abo banyerondo kureka gukubita uwo muturage aho kubireka nawe baramwadukira batangira gukubita bamugira intere.

Nyuma y’ibyo uyu Gasongo yajyanwe kwa muganga ngo yitabweho nyuma yo kugirwa intere ariko birangira yitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye itangazamakuru ko abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batawe muri yombi ndetse RIB iri gukurikirana iki kibazo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kigeme.

Polisi y’u Rwanda yihananganishije umuryango wa nyakwigendera, ndetse yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda kandi yibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe bamenyesha Polisi kugirango habeho gukumira no kurinda ko bigera aho bibyara urugomo no gukomereka rimwe na rimwe bibyara urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *