AmakuruPolitiki

FDLR igiye gushyirwa hasi? FARDC yatangiye ibikorwa byo kuyihiga

Umugaba w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wungirije yatangaje ko ku Cyumweru batangiye igikorwa kigamije guhiga abarwanyi b’umutwe wa FDLR bakorera ku butaka bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Congo.

Général Ychaligonza Jacques yabitangaje ageze ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu Mujyi wa Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, mbere yo kwerekeza mu kigo cya gisirikare cya Général Bauma, ari na ho hatangirijwe ku mugaragaro icyo gikorwa cya gisirikare.

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ugarukwaho mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati ya Perezida Paul Kagame n’uwa DR Congo Félix Tshisekedi mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize.

Muri uku kwezi, leta ya Amerika yongeye gutumira intumwa z’u Rwanda n’iza DR Congo kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, kugeza ubu atarashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byitezwe.

Mu byumvikanyweho muri iyo nama, u Rwanda rwemeye gushyiraho ingengabihe yo guhagarika ibikorwa by’ingabo no gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu bice bimwe byo ku butaka bwa Congo. Na ho DR Congo yemeye kongera imbaraga mu kurwanya umutwe wa FDLR, hakoreshejwe gahunda ifite ingengabihe isobanutse, ndetse no kurinda abasivile.

Général Ychaligonza yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagomba gushyira intwaro hasi ku neza cyangwa ku ngufu, ashimangira ko batifuza kumena amaraso, ahubwo ko bagomba kwishyikiriza ubuyobozi kugira ngo basubizwe mu Rwanda.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko nibura batayo eshatu za FARDC zamaze gutegurwa kugira ngo zitangire ibyo bikorwa byo guhiga FDLR nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ychaligonza yongeyeho ko icyo gikorwa kiri gukurikiranwa n’impande zitandukanye, harimo n’umuryango mpuzamahanga, kandi ko kigamije kugeza igihe abo barwanyi bazasubizwa mu gihugu bakomokamo.

Si ubwa mbere FARDC itangiye ibikorwa nk’ibi byo guhiga abarwanyi ba FDLR no kugerageza kubasubiza mu Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, Umuryango w’Abibumbye (ONU), u Rwanda n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja FARDC gukorana n’uyu mutwe wa FDLR urwanya u Rwanda. Ku rundi ruhande, DR Congo na yo, ifatanyije na ONU n’ibihugu bimwe by’amahanga, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, umaze gufata ibice bimwe byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi birego byombi impande zibishinjwa zirabihakana.

Kuva mu 2022, intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DR Congo yateje ikibazo gikomeye cy’abaturage bava mu bya bo, aho ibihumbi amagana babaye impunzi imbere mu gihugu, abandi bahungira mu bihugu bituranye birimo u Burundi, mu gihe kandi abantu ibihumbi bishwe.

Général Ychaligonza Jacques (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *