AmakuruPolitiki

Nyuma y’amasezerano mashya y’agahenge, rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23

Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ishyize umukono mu Busuwisi ku bwumvikane bushya bugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, hakurikiyeho ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote byagabwe mu duce twa Kalingi, Rugezi n’inkengero za byo.

Mu butumwa bwe, Kanyuka avuga ko ibi bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, hagati ya saa moya n’iminota 15 za nimugoroba (20:15) na saa tanu n’iminota 45 z’ijoro (23:45). Avuga ko ibyo bitero byakomerekeje abaturage ndetse bigasenya inzu z’abasivili.

Kanyuka avuga ko ibi bikorwa bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Leta ya Kinshasa itubahiriza ibyo yemeye mu masezerano mpuzamahanga, akavuga ko bikomeje kugaragaza icyuho hagati y’amasezerano asinywa n’ibikorwa bikorerwa mu rwego rwo mu gihugu.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko ikomeje guhagarara ku ngamba zayo zo guharanira kurengera abaturage, ivuga ko nubwo ihora ishimangira ko igisubizo cya politiki ari cyo cyakemura amakimbirane, ihatirwa n’intambara itifuza.

Iri huriro rivuga kandi ko rizakomeza gushaka uburyo bwo kurinda abasivili no gushyiraho ahantu hizewe mu rwego rwo kubarinda ibyo rivuga ko ari ibitero bikomeje kugabwa ku baturage.

Ku ruhande rwa Leta ya DRC, ntacyo iratangaza ku byo Lawrence Kanyuka yatangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *