Icyo Perezida Ndayishimiye avuga nyuma yo gusuhuzanya na Perezida Kagame
Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yatangaje ko nubwo hari ibibazo byagiye bigaragara mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, bidakwiye gufatwa nk’ikibazo cyugarije umugabane w’Afurika, ahubwo ari ikibazo cyihariye hagati y’ibihugu byombi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu, aho yabajijwe niba umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Burundi wagira ingaruka ku mugabane w’Afurika muri rusange.
Mu gusubiza, Ndayishimiye yasobanuye ko icyo kibazo kitagomba kwitirirwa Afurika yose, agira ati: “Ikibazo cy’imigenderanire y’u Rwanda n’u Burundi si ikibazo cy’Afurika. Ni ikibazo cy’imigenderanire y’u Rwanda n’u Burundi.”
Ndayishimiye yakomeje ashimangira ko nubwo hari ibitagenze neza mu mubano w’ibihugu byombi, abayobozi ba byo bakomeza guhura mu nama zitandukanye, haba izo mu karere, ku rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ibi ngo bigaragaza ko umubano n’imikoranire bidahagaze burundu.
Yanavuze ko hari ibibazo byihariye bidakwiye kujyanwa mu bindi bihugu cyangwa mu rwego mpuzamahanga, kuko bishobora gukemurwa n’impande zombi ubwa zo binyuze mu biganiro no kumvikana.
Mu rwego rwo kwirinda urwango hagati y’abaturage, Ndayishimiye yanenze imvugo zitera amacakubiri zirimo “munyangire”, avuga ko zidafasha mu kubaka amahoro. Yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe badakwiye kwangana, ati: “N’u Rwanda ntitwangana. Abanyarwanda n’Abarundi ntibangana”.
Ku bijyanye n’imipaka, yasobanuye ko nubwo imipaka yo ku butaka igifunze, Abanyarwanda bakomeje kujya i Burundi banyuze mu ndege, aho igenzura rya bo ryoroshye. Yavuze ko gufungura imipaka yo ku butaka bishobora gutuma bigorana kumenya neza uwinjira n’usohoka, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano.
Ndayishimiye yagaragaje ko kimwe mu bituma ibihugu byombi bitumvikana ari uko bidahuza ku ishusho y’uwo u Burundi bufata nk’umwanzi wa bwo.
Ibi bitangazwa mu gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu karere bakomeje kwitega ko ibiganiro hagati y’impande zombi bishobora gutanga umusaruro, bigafasha kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

