Ibiganiro bya Iran n’Amerika byatumye i Islamabad hafatwa ingamba zikomeye z’umutekano, nubwo bishobora kutaba
Mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, hafashwe ingamba zikomeye zo gucunga umutekano. Imihanda myinshi ijya mu gace karimo abadipolomate yashyizweho inzitizi zirimo insinga za senyenge mu rwego rwo kugenzura abinjira n’abasohoka.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Igisirikare ziri mu bikorwa byo gucunga ituze, aho hiyongereyeho abapolisi benshi baturutse mu Ntara ya Punjab. Hagati aho, ibikorwa bimwe bya leta byahagaritswe by’agateganyo, ndetse na za kaminuza nyinshi zatangiye gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nubwo bigaragara ko umujyi witeguye kwakira ibyo biganiro, haracyari urujijo ku bya byo. Leta ya Pakistan ntiyatangaje byinshi ku mugaragaro, kandi n’abatanga amakuru bake cyane ni bo bemera kugira icyo babivugaho ku mugaragaro nk’uko BBC yabitangaje.
Mu minsi ishize, ubwo hari hateganyijwe ibiganiro nk’ibi, Iran yatinze kwemeza niba izabyitabira, ibintu byasize benshi mu gihirahiro kugeza ku munota wa nyuma. Ibi bituma hibazwa niba ari ibintu biri gusubirwamo cyangwa niba koko hari impungenge ko ibiganiro bishobora kutaba.
Ku ruhande rw’Amerika, hamaze kwemezwa ko intumwa zizitabira ziyobowe na Visi Perezida JD Vance, mu gihe Iran yo itaratangaza ku mugaragaro niba izohagararirwa muri ibyo biganiro.

