Ibiteye amatsiko ku ibaruwa imeze nk’igisigo umunyamakuru yandikiye RMC
Umunyamakuru MANIRAKIZA Theogene, usanzwe afite umuyoboro wa YouTube witwa UKWEZI TV, yanditse ibaruwa ifunguye igenewe urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) ndetse n’abanyamakuru bose, agaragaza impungenge n’agahinda ku buryo bamwe mu banyamakuru bakomeje kwibasirwa, bagatotezwa ndetse bagateshwa agaciro cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ntangiriro z’iyi baruwa, MANIRAKIZA Theogene agaragaza ubusabane bugomba kuranga abanyamakuru, ashimangira ko umwuga w’itangazamakuru usaba gufashanya no gukosorana kugira ngo urusheho kunozwa. Anasuhuza abayobozi batoranyijwe bayobora RMC, abibutsa inshingano bafite zo guteza imbere itangazamakuru ryubashywe, rirengera ubwisanzure n’uburenganzira bw’abarikora.
Uyu munyamakuru agaragaza ko mu minsi ishize hagaragaye ibikorwa byo kwibasira abanyamakuru, birimo kubahimbira ibinyoma, kubatuka no kubatesha agaciro, ibintu avuga ko bibangamira imikorere ya bo ya buri munsi. Yibutsa ko ibi bikorwa bibaho mu gihe hari amategeko n’inzira ziteganyijwe zo gukemura amakosa y’umwuga, aho uwakoze ikosa akeburwa mu buryo bwemewe.
MANIRAKIZA Theogene asobanura ko RMC ari urwego rwashyizweho n’itegeko kugira ngo rugenzure imikorere y’itangazamakuru, rurebe ko rikorwa mu buryo bwa kinyamwuga kandi rufite inshingano zo kurengera ubwisanzure bw’abanyamakuru no kubarinda ihohoterwa cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose.

Agaragaza ko Itegeko No 02/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda risobanura uburenganzira n’inshingano by’abanyamakuru, rikagena kandi uko imyitwarire ya bo igenzurwa na RMC. Iri tegeko rigaragaza neza ibyo umunyamakuru yemerewe n’ibyo abujijwe, ndetse n’aho ubwisanzure bw’itangazamakuru bugarukira.
Nubwo iri tegeko rihari kandi risobanutse, MANIRAKIZA Theogene agaragaza ko ibikorwa byo kwibasira abanyamakuru bikomeje kugaragara, nyamara RMC idatanga igisubizo gihagije mu kubikumira cyangwa kubyamagana.
Yibutsa kandi ko amategeko ateganya uburyo bwo gukosora amakosa y’itangazamakuru, nko gusaba gukosora cyangwa kugorora inkuru, bikorwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko ziyobowe na RMC.
Mu gusoza, asaba abanyamakuru bagenzi be kongera kwibuka agaciro ko gushyira hamwe, bibaza impamvu umunyamakuru yabona mugenzi we arengana ntamurwanirire, kandi na bo ubwa bo bafite inshingano zo guharanira ubutabera n’amahoro mu muryango nyarwanda.

Anagaruka ku bayobozi ba RMC, abibutsa inshingano za bo, ababaza niba bemera ko Umuyobozi Mukuru wa bo akomeza kwibasirwa atarengerwa, ndetse niba amategeko agenga itangazamakuru yubahirizwa uko bikwiye.
Ibi yavuze bishobora kuba bifitanye isano n’uko Umuyobozi Mukuru wa RMC, Mutesi Scovia [ufite na televiziyo yitwa Mama Urwagasabo, aherutse kwandagazwa n’uwiyita Kasuku ku mbuga nkoranyambaga amuvugaho amagambo yo kumuharabika no kumusebya.
Manirakiza yasoje ashimangira ko iyi baruwa yayanditse akoresheje ubwisanzure ahabwa n’amategeko, yemera ko hari abashobora kutayivugaho rumwe na we, ariko ko atazigera acika intege mu guharanira ukuri n’agaciro k’umwuga w’itangazamakuru.
Iyi baruwa isoza isaba amahoro no gukomeza guharanira itangazamakuru rikora kinyamwuga, ryubashywe kandi rirengera abarikora.
