AmakuruImyidagaduro

Imfura ya Chameleone igiye kubyarana n’Umunyamerikakazi

Abba Marcus Mayanja, imfura ya Jose Chameleone, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, agiye kubyarana umwana wa mbere n’umukunzi we w’Umunyamerikakazi.

Aya makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho hagaragara amashusho y’uyu musore n’umukunzi we bishimye cyane, babyina mu byishimo, banagaragaza inda igaragara y’umukunzi we witwa Angel.

Aya makuru yaje kwemezwa na Angel ubwe, wavuze ko atwite inda y’ibyumweru 19.

Abba Marcus ni imfura ya Jose Chameleone na Daniella Atim, batandukanye ku mugaragaro umwaka ushize nyuma y’imyaka myinshi bari babanye mu rukundo rwagaragaraga cyane mu itangazamakuru.

Nyuma yo gutandukana, Daniella Atim yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ubu atuye hamwe n’abana be, barimo na Abba Marcus.

Abba Marcus, uherutse kunenga se ku mugaragaro amushinja gukunda inzoga, ubu ari kwitegura kwakira inshingano zo kuba umubyeyi, nk’uko atangiye urugendo rushya mu buzima bwe.

Abba Marcus Mayanja agiye kwibaruka imfura n’umukunzi we Angel (ifoto: Howwe.ug)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *