Rulindo: Umusore utararangije ayisumbuye yigaragaje mu gukora drone itangaje
Umusore witwa Niyomugabo wo mu kigero cy’imyaka 22, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, Akagari ka Gitare, mu Mudugudu wa Gatete (Centre ya Gatete), ari kuvugisha benshi kubera impano idasanzwe afite mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Uyu musore aherutse gukora indege nto itagira umupilote (drone) imeze neza nk’izisanzwe zikoreshwa mu gufata amashusho yo mu kirere ndetse no mu gufasha kugenzura umutekano wo mu muhanda. Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X agaragaza iyi drone iguruka neza mu kirere nta kibazo na kimwe, ndetse bigaragara ko uyigenzura ayifiteho ubumenyi buhagije nk’ababihuguriwe.
Igitangaje kurushaho ni uko Niyomugabo atigeze abyiga mu mashuri, ndetse akaba ataranarangije amashuri yisumbuye. Nubwo bimeze bityo, impano ye yigaragaje mu buryo bufatika, bituma benshi batangarira ubushobozi bwe.
Uretse gukora drone, Niyomugabo azwi kandi mu Karere ka Rulindo nk’umwe mu bantu bakora akazi ko gushyiraho “camera” z’umutekano (CCTV), aho bivugwa ko ushyiraho izo “camera” mu bigo byinshi byo muri ako karere.
Abamubonye bakomeje kugaragaza ko impano nk’iyi ikwiye gushyigikirwa no gutezwa imbere, kuko ishobora kugira uruhare runini mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.
