Perezida wa Taiwan yasubitse uruzinduko kubera ibihugu by’Afurika byamwimye inzira yo mu kirere
Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, yahagaritse uruzinduko yagombaga kugirira muri Eswatini, nyuma y’uko ibihugu nka Seychelles, Mauritius na Madagascar bikuyeho uburenganzira indege ye yagombaga gukoresha mu kirere cya byo, bivugwa ko byatewe n’igitutu cy’China.
Ubushinwa bwabihakanye, ariko bushima imyanzuro y’ibi bihugu, mu gihe Taiwan ivuga ko ari agahato kerekana ingaruka z’ubutegetsi bw’igitugu nk’uko BBC yabitangaje.
Iyi ni inshuro ya mbere Perezida wa Taiwan ahagaritse uruzinduko kubera ibibazo byo kuguruka mu kirere cy’ibindi bihugu.
Eswatini ni yo nshuti rukumbi ya Taiwan muri Afurika, kandi iri mu bihugu bike biyemera nk’igihugu cyigenga. Ibi bibaye mu gihe Ubushinwa bushimangira ihame ry’Ubushinwa bumwe, buvuga ko Taiwan ari igice cya bwo kandi bushobora no gukoresha imbaraga kugira ngo ibigarure.
Uruzinduko rwa Lai rwari rugamije kwitabira ibirori by’imyaka 40 Mswati III amaze ku ngoma, ariko Eswatini yavuze ko nubwo rutabaye, umubano w’ibihugu byombi uzakomeza.
Ku ruhande mpuzamahanga, bamwe mu banyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, barimo Ted Cruz, banenze ibyo bihugu byanze gutanga uburenganzira bwo kuguruka, babifata nko gushyigikira Ubushinwa.

