Wari uziko gushinyagura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda
Gushinyagura (kuvuga nabi, gupfobya, cyangwa gusebya) ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rihana ibikorwa bisebya cyangwa bitesha agaciro abandi, ndetse n’ibyaha by’intambara.
Ingingo ya 130 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, umwanya w’umubiri cyangwa kumushinyagurira ari icyaha.
Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Icyaha cyo gushinyagura ni igikorwa cyo gukwena, gufata nk’aho bitagize icyo bitwaye, cyangwa gutera ikiniga umuntu ku byago, imibabaro, cyangwa ibyaha byakorewe abandi (nk’ibyaha bya Jenoside.
Gushinyagura mu bihe bya Jenoside: Iyo umuntu ashinjije, asebya, cyangwa akwena abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwo muntu ahanishwa ibihano bikomeye, bishobora no kugera ku gifungo cya burundu iyo byagaragaye ko ari icyaha cy’ubugome.
Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare yishimiye urupfu rwa Rwamurima Diogène wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye wishwe na Stroke.

