AmakuruIkoranabuhanga

WhatsApp igiye guhagarika gukora kuri zimwe muri telefoni za “Android” zishaje; reba niba iyawe iri ku rutonde?

Porogaramu izwi cyane yohererezanya ubutumwa, WhatsApp, irateganya guhagarika gukora ku matelefoni y’Android akoresha verisiyo ziri munsi y’Android 6 guhera ku wa 8 Nzeri 2026, bikazagira ingaruka ku mamiliyoni y’abakoresha telefoni zishaje ku isi, bagasabwa kuzivugurura cyangwa kugura izindi nshya.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rukunzwe na benshi rwa WhatsApp, iyi porogaramu izahagarika gushyigikira telefoni z’Android zikoresha verisiyo z’Android 5.0 na 5.1, bivuze ko izo telefoni zitazongera kuyikoresha nyuma y’iyo tariki.

Ibi biri mu rwego rwo kuvugurura porogaramu kenshi kugira ngo irusheho kugira umutekano, gukora neza no guhuza n’ibikoresho bishya. Sisitemu zishaje ntiziba zigishoboye gushyigikira uburyo bushya bwo kurinda amakuru n’ivugurura rigezweho, bigatuma zitagishobora gukomeza gukoreshwa neza nk’uko NDTV yabitangaje.

Nubwo urutonde nyirizina rwa telefoni zizagerwaho n’iki cyemezo rutandukanye, iki cyemezo gishobora kugera kuri telefoni nyinshi zasohotse mbere ya 2014, zirimo zimwe za Samsung, Sony, HTC, LG na Huawei zikiriho ubwenge bwa mudasobwa (software) bushaje.

Abafite izo telefoni basabwa kugenzura verisiyo y’Android bakoresha mu igenamiterere (settings), bakayivugurura niba bishoboka. Niba telefone itagishobora kuvugururwa, igisubizo ni uguhindura igikoresho bakagura igishya kugira ngo bakomeze gukoresha WhatsApp.

Inzobere kandi zisaba abakoresha kubika (backup) ubutumwa n’amafoto mbere y’igihe, kugira ngo batabura amakuru ya bo y’ingenzi igihe inkunga izaba ihagaze.

Ibi si ubwa mbere WhatsApp ihagaritse gukorera ku bikoresho bishaje, kuko isanzwe ihagarika inkunga ku buryo buhoraho ku mashini zishaje kugira ngo porogaramu ikomeze kuba ifite umutekano kandi ikore neza ku bayikoresha bose ku isi.

WhatsApp giye kureka gukora muri telefoni za Android zishaje (Ifoto: NDTV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *