Amakuru

Burera:Umukecuru yakubitiwe mu rugo rw’ ihabara ye arapfa

Mu Karere ka Burera ,Umurenge wa Kinoni mu kagari ka Nkumba, haravugwa inkuru y’umukecuru witwa Nyiransabimana Leoncia w’imyaka 58 wakubitiwe mu rugo rwukekwaho ko ari ihabara rye bimuviramo urupfu.

Abatanze amakuru bavuga ko uyu mukecuru yakubiswe n’abahungu be bamusanze mu rugo rw’uwitwa Rwamuhungu saa tanu z’ijoro za tariki 29 Mata 2026.

Uyu mukecuru yagiye muri uru rugo nyuma yo kumenya ko umugore wa Rwamuhungu yari yagiye kurwaza kwa muganga.

Abakekwaho kumukubita bahise batoroka ubu bari gushakishwa, umurambo uracyari ku Kigo Nderabuzima cya Ntaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *