Gitifu w’Umurenge wa Mageragere afungiye kumena ibanga ry’akazi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karerer ka Nyarugenge Hategekimana Silas, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
RIB ivuga ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, Umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite. Uyu akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.
Hategekimana ngo kandi yagiye yoherereza ubutumwa Rubazinda bwo kumuburira kugira ngo adafatirwa mu bikorwa bye byo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Kumena ibanga ry’akazi ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, aho umuntu wese ufite inshingano zo kuribika (cyane cyane abakozi) ugaragaye ko yarimeye ku mpamvu z’akazi cyangwa umwuga, ahanwa n’amategeko. Ibi bikunze gukurikiranywaho abakozi bamennye amabanga y’ikigo cyangwa abakwirakwiza ibizamini.
Ibi bikubiye mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 158.
Umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika, ku mpamvu z’akazi, z’umwuga cyangwa z’idini, yaba akiri mukazi cyangwa yarakavuyemo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Icyakora, itegeko riteganya cyangwa ryemera kumena ibanga ry’akazi; ku muntu uha amakuru inzego z’ubutabera.
