AmakuruPolitiki

Ubushinwa bwakuyeho imisoro kuri Afurika yose uretse igihugu kimwe

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, Ubushinwa bwatangaje ko bwavanyeho imisoro ku bicuruzwa byinjira ku isoko rya bwo bituruka mu bihugu hafi ya byose by’Afurika, usibye Eswatini, kuko ikomeje kugirana umubano wa dipolomasi na Taiwan.

Mbere y’iki cyemezo, kugeza mu Kuboza 2024, Ubushinwa bwari bwaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo korohereza ibihugu 33 byo muri Afurika bifite ubukungu butifashe neza, bubikuriraho imisoro ku bicuruzwa byoherezwa ku isoko rya bwo. Ubu iyo gahunda yaraguwe igera ku bihugu 53 byo kuri uyu mugabane, kandi izakomeza kubahirizwa kugeza tariki ya 30 Mata 2028, nubwo ahazaza ha yo hataramenyekana neza.

Umujyi wa Beijing watangaje ko ari inshuro ya mbere igihugu gifite ubukungu bukomeye gifashe icyemezo nk’iki ku bushake, cyo gufungurira ibihugu by’Afurika isoko rya cyo ku buryo bwuzuye.

Nubwo bimeze bityo, hari abasesenguzi bagaragaza ko nubwo ibi bishobora gufasha Ubushinwa kongera ijambo rya bwo mu mubano mpuzamahanga, bizwi nka “soft power”, imisoro atari yo mbogamizi nyamukuru ku bicuruzwa by’Afurika. Bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu cyuho kinini cy’ubucuruzi hagati y’Afurika n’Ubushinwa, aho Afurika itumiza ibicuruzwa byinshi cyane kurusha ibyo yohereza muri icyo gihugu.

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *