Rwamagana: Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe
Umusore witwa Niyomugabo Jean Bosco wakoreraga mu Murenge wa Mwurire w’Akarere ka Rwamagana, yaburiwe irengero ku munsi yari afite ubukwe.
Uyu musore yaburiwe irengero habura amasaha make ngo berekeze aho ubukwe bwagombaga kubera mu Murenge wa Rambura w’Akarere ka Nyabihu ku itariki ya 2 Gicurasi 2026 nk’uko TV1 yabitangaje.
Bamwe mu bagombaga kubutaha bo mu Karere ka Rwamagana bagarutse ku gahinda byabateye.
Uu yagize ati: “Twumijwe novkuba twari twiteguye ubukwe, ku munsi w’ubukwe ntituzi aho umusore yagiye”.
Undi na we yagize ati: “Ubundi ubukwe bwahereye ku munsi w’ejo bushyushye, nimugoroba rero njya gukoresha imisatsi kugira ngo nzabutahe nsa neza. Twari twatanze amafaranga y’urugendo. Saa cyenda za mugitondo twumva imodoka ziratse, nanjye nitegura vuba vuba ndagenda micara mu modoka, nsanga bari kuvuga iyo nkuru y’uko bamubuze”.
Mukuru wa Niyomugabo witwa Hitimana Emmanuel yavuze ko bamaze gutanga ikirego kuri RIB na Polisi kugira ngo batangire bashakishe.
Yagize ati: “Kuri RIB twavugeyo, batubwiye ko batangira gushakisha, amakuru azaboneka tukazayamenyeshwa”.
Abaturage bavuga ko ibi bidasanzwe kuko ngo uwo musore ashobora kuba yahumanyijwe cyangwa yagiriwe nabi.
Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Rugengamanzi Steven, yavuze ko ayo makuru batari bayamenye, ariko ko bagiye gukorana n’aho yakoraga mu ruganda rwa STEEL RWA mu gushakisha.
Yagize ati: “Turabanza tujye kureba aho yakoreraga wenda wasanga hari amakuru baduha natwe tukayabasangiza”.
Amakuru avuga ko ibikenerwa byose mu bukwe kugira ngo bube byari byaramaze kwishyurwa.
Kanda kuri iyi link wumve amakuru arambuye
