AmakuruUbuzima

Impanga zavukiye rimwe zifite ba se batandukanye zatunguye benshi mu Bwongereza

Inkuru y’abagore babiri b’impanga bo mu Bwongereza, Michelle na Lavinia Osbourne, ikomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko batangaje ko bafite ba se batandukanye, nubwo bavukiye rimwe kandi mu nda imwe.

Aba bagore bafite imyaka 49, bavuga ko bamaze igihe kinini bibaza ku mubyeyi wabo (se) nyakuri wababyaye, kuko uwo babwirwaga ko ari se atari asa neza nabo.

Aba bagore bigiriye inama yo gukoresha isuzuma rya ADN (DNA test), gusa basanze buri umwe afite se utandukanye n’uw’undi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibi ari ibintu bidasanzwe cyane bizwi nka heteropaternal superfecundation.

Ni igihe umugore ashobora gusama amagi abiri mu gihe kimwe, ariko buri rimwe rigaterwa n’intanga z’abagabo batandukanye, bikavamo impanga zifite ba se batandukanye.

Ibi bivuga ko mu gihe kimwe cyo gutwita, umugore ashobora kugira amagi abiri ashobora kwakira intanga z’abagabo babiri batandukanye.

Nubwo bavukiye hamwe kandi bakurira hamwe nk’impanga zisanzwe, mu by’ukuri baba ari nk’abavandimwe basangiye mama gusa (half-sisters).

Igitangaje ni uko uwo bagataga nka Se basanze ntaho bahuriye kuko nta sano bafitanye basanze ba Se ari abandi bagabo nabo batandukanye.

Aba bagore bamaze kwiyakira kuko batangiye kwimenyereza ubuzima bwo kubaho bafite ba se batandukanye n’ubwo bavukiye rimwe.

Michelle yavuze ko yari yarigeze kugira amakenga kuri uwo bavugaga ko ari se atari we w’ukuri, ari yo mpamvu yashatse kumenya ukuri kwabyo.

Ibyo byatumye bombi bafata icyemezo cyo gukora isuzuma rya ADN, ari na bwo bavumbuye ukuri kwabatunguye.

BBC ivuga ko nubwo iyi nkuru yabahinduye mu mitekerereze no mu buzima bwabo, bavuga ko urukundo rwabo nk’impanga rutigeze ruhinduka, kandi bagifitanye umubano ukomeye cyane.

Abahanga bavuga ko ibi bibaho gake cyane ku isi, bikaba byanditswe inshuro zigera kuri 20 , gusa nanone bishobora kurenga iz kuko abantu bose badakora isuzuma rya ADN.

Inkuru y’aba bagore ikomeje gutungura benshi ku Isi (photo:BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *