Miss Mutesi Jolly atunze isakoshi igura miliyoni 11Frw
Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yatunguranye yereka abamukurikira amafoto mashya ye agaragaramo afite isakoshi ya Hermès Kelly Bag igura akayabo ka miliyoni 11Frw z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo tariki ya 03 Gicurasi 2026.
Iyo sakoshi yitwa Hermès Kelly Bag ni imwe mu masakoshi ahenze cyane ku Isi, ikorwa n’uruganda rwo mu Bufaransa rwa Hermès yitiriwe Grace Kelly umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masakoshi ya Hermès Kelly Bag ntabwo akunze kuboneka ku isoko kuko kugirango uyibone bisaba kuvugana no ku ruganda ibizwi nko gutanga ‘Commande’ ukabamenyesha ko uyishaka bakayigukorera.
Iyi sakoshi Miss Mutesi Jolly afite igura hagati y’amafaranga ibihumbi 8$ kugera ku bihumbi 30$ by’Amadorali y’America bitewe n’ingano yayo, uruhu ikozemo ndetse n’uburyo iboneka ku isoko.
Iyi sakoshi ihenze cyane yiyongera ku bindi bintu by’agaciro kenshi afite birimo imodoka ye ya Mercedes-Benz G63 – 2025 Class igura hafi miliyoni 500Rwf, inzu ye y’umuturirwa yuzuye imutwaye akabakaba miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda , n’ibindi byinshi.
Muri aya mafoto yari yambaye ikanzu ndende yakozwe n’uruganda rwa Gucci, ndetse n’inkweto ndende zikorwa n’uruganda rwa Amina Muaddi izi nkweto na zo zigura akayabo zambawe n’ibyamamare nka Kim Kardashian, Rihanna , Bella Hadid, n’abandi benshi mu bihe bitandukanye.

