Ubutwari bw’umupolisi wamanuwe mu ruzi rwuzuyemo ingona gushaka ibisigazwa by’uwatwawe n’umwuzure
Umupolisi wo muri Afurika y’Epfo, Kapiteni Johan Potgieter, yagarutse ku gikorwa gikomeye yakoze aho yamanuriwe muri kajugujugu akajya mu ruzi rwari rwuzuyemo ingona, ashaka ibisigazwa by’umucuruzi wari watwawe n’umwuzure.
Uwo mugabo yari yaburiwe irengero nyuma y’uko imodoka ye igwiriwe n’amazi mu ruzi rwa Komati, maze polisi ikeka ko yatwawe n’umugezi. Mu kumushakisha, bakoresheje indege zitagira umupilote (drones) na kajugujugu, baza kubona ingona ku kirwa gito bakeka ko yamuriye.
Iyo ngona yari yarashwe mbere ariko bikekwa ko yapfuye, nyamara yaje kugaragara ihindukira isubira mu mazi. Kubera ubwinshi bw’ingona, imvubu n’amabuye mu ruzi, byari biteje akaga kuyigeraho n’ubwato, bituma Potgieter amanurwa mu kirere.
Yageze kuri iyo ngona ayizirikaho umugozi, ari bwo yemeje ko yapfuye koko, kuko iyo iba ikiri nzima yari kumutera. Nyuma basanzemo ibisigazwa by’umuntu n’inkweto mu nda ya yo, hakaba hategerejwe ibisubizo bya ADN ngo hamenyekane nyira byo.
Nubwo amaze imyaka 38 mu kazi, Potgieter yavuze ko atari yarigeze ahura n’igikorwa nk’icyo, anongeraho ko nta buryo bwo kukitegura bwabayeho. Yavuze ko nubwo umuryango we wamubonye agarutse ari muzima, batamenye ubukana bw’ibyari byabaye kugeza babibonye mu mashusho.
Ubuyobozi bwa polisi bwashimiye ubutwari bwe, buvuga ko icyo gikorwa cyari kigoye kandi gifite ibyago byinshi. Potgieter we yavuze ko akazi akora gafasha cyane imiryango yabuze aba bo kubona ukuri no gukomeza ubuzima.

