Irebere ubwiza n’ikimero cya Natasha ubitse umutima wa Kimenyi Yves wa Miss Muyango
Nyuma y’umwaka bihwihwiswa ko Kimenyi Yves yatandukanye n’umugore we Miss Muyango Claudine, ubu byemejwe ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya uba uri Australia banafitanye abana b’impanga.
Kimenyi Yves yemeje iby’uru rukundo rwe rushya binyuze mu kiganiro cyabaye imbonankubone ‘Live’, kuri TikTok, mu ijoro ryakeye tariki ya 06 Gicurasi 2026.
Uyu mugabo wahoze ari umunyezamu mu makipe nka Rayon Sports, n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) na APR FC yemeje ko kuri ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umugore witwa Natasha.
Kimenyi Yves yabajijwe niba Natasha ari umukunzi we, maze ahita abyemeza adaciye ku ruhande. Ati “Ni uwa nyawe.”
Uyu Natasha bita Nana wigaruriye Kimenyi Yves ntasanzwe abarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Natasha yashimangiye ko ari mu rukundo na Kimenyi Yves asobanura nk’umugabo mwiza ukunditse, kandi buri mugore wese yakwifuza.
Natasha yakomeje avuga ko urukundo rwe na Kimenyi Yves rukomeye nk’inyundo aho yatangaje ku mugaragaro ko bafitanye abana b’impanga.
Ati “Ni impanga ze inshuro ebyiri, hari uzirwanira ngo nzimuhe?”.
Umwaka urashize Kimenyi Yves atandukanye n’uwahoze ari umugore we, Muyango Claudine gusa aba bombi bakaba baremeranyije kujya bahurira ku nshingano zo kwita ku mwana bafitanye w’umuhungu witwa , Kimenyi Miguel Yanis.
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bakoze ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024 kuri Romantic Garden i Gisozi.









