AmakuruImyidagaduroShowbiz

Polisi yakebuye abafatira amashusho mu ruhame nyuma y’abakobwa bifashe amashusho bambaye amasume muri gare ya Nyabugogo

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu (Content Creaters) bifata amashusho bashaka gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, kayafatira ahantu hahurira abantu benshi batabifitiye uburenganzira.

Ibi bje bikurikira amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa babiri bagaragara muri gare ya Nyabugogo bambaye amasume ndetse bambaye n’udutambaro tw’umweru mu mutwe bamezee nkabagiye koga.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gukora content cyangwa gufata amashusho ashobora gukura abantu, gusa hari n’ababikora bateze na bagenzi babo.

Ibi bintu byakuruye imbaga y’ababarebaga ndetse bitera impaka hagati y’abaturage yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ababibonaga  ako kanya biba.

Abanyamakuru barimo Angel Mutabaruka na KNC bakora ikiganiro Rirarashe basabye ko aba bakobwa bakihanangirizwa hakiri kare kuko ibi  bikorwa biteye inkeke ndetse birimo ibigize icyaha.

KNC ati “Ibi ubwabyo ni ukwiyandarika mu ruhame, gusa uku bambaye n’ubundi hari abambara imyenda igaragaza ubwambure bwabo kurusha izi esume, imyambarire yabo nayo ubwayo iteye inkeke.”

Mutabaruka ati “Iyi ni iyihe style, abantu bari kwibaza ko aba babyutse he ? niba RIB yarakurikiranye uwambaye nabi mu gitaramo ,abana nabo bakwiye kwigishwa. ”

Hari abavuga ko ibi bikorwa biteye impungenge kuko bishobora guteza umutekano muke cyangwa impanuka kubera uburyo abantu bahita bashungera abafata ayo mashusho.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Wellars Gahonzire, yabwiye ikinyamakuru Rubanda ko abafata amashusho ahantu hatemewe bagomba kubihagarika kuko bishobora kubangamira ituze rya rubanda.

Ati: “Bariya bantu bafata amashusho ahantu hatemewe turabasaba kubihagarika, kuko hari bamwe dufata tukabigisha tubabwira ko bitemewe gufatira amashusho ahantu hashobora kubangamira ituze rya rubanda, kuko bishobora noguteza impanuka biturutse kurujya n’uruza rw’abantu bariho babashungera.”

Yasobanuye ko hari abafatwa bagahabwa inyigisho ku mategeko agenga ifatwa ry’amashusho mu ruhame, cyane cyane ibikorwa bikurura abantu benshi cyangwa bishobora guteza ikibazo cy’umutekano.

Polisi yavuze ko kuri ubu bari kubanza kwigisha abakora ibyo bikorwa, ariko ko nibikomeza hashobora gufatwa izindi ngamba zirimo no guhana abatubahiriza amabwiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *