AmakuruPolitiki

Trump yanze ibyo Iran isaba bituma igiciro cy’ibitoro gikomeza kuzamuka

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu bucuruzi bwo mugitondo ku masoko yo muri Aziya kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Perezida w’Amerika, Donald Trump, anenze bikomeye igisubizo Iran yahaye umugambi w’Amerika wo guhagarika intambara, avuga ko “kidashobora kwemerwa na rimwe”.

Iran yatanze ubutumwa bwa yo ibunyujije muri Pakistan, igihugu gikomeje kugerageza guhuza impande zihanganye. Tehran yasabye ko imirwano yahita ihagarara ako kanya, kandi ko yahabwa icyizere cy’uko Amerika na Israyeli batazongera kuyigabaho ibitero, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tasnim gikorera hafi ya Leta ya Iran.

Nyuma y’aya makuru, igiciro cya peteroli ya Brent ku rwego mpuzamahanga cyazamutseho 4.1%, kigera ku madolari 105.50 ku kagunguru. Naho peteroli yo muri Amerika yo yazamutseho 4.4%, igera ku madolari 99.80 ku kagunguru.

Umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’igitoro n’umwuka wa gaz bijyanwa hirya no hino ku isi, wari wafunzwe by’agateganyo nyuma y’itangira ry’iyi ntambara ku wa 28 Gashyantare. Ibyo byagize ingaruka zikomeye ku itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’isi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko amaze gusoma igisubizo cyatanzwe n’abo yise “abahagarariye Iran”, ariko agaragaza ko atacyishimiye na gato. Yagize ati: “Ntabwo nemera na busa ibyo batangaje.”

Ikinyamakuru Axios cyo muri Amerika cyatangaje ko ibyo Washington yasabaga Iran birimo kongera gufungura umuhora wa Hormuz kugira ngo amato yongere kuwunyuramo, ndetse no guhagarika gahunda yayo yo gutunganya uranium ikoreshwa mu bikorwa bya nikleyeri.

Ifoto y’umuntu uri gutanga ibitoro kuri sitasiyo (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *