AmakuruImyidagaduro

Tehran: Ubukwe burimo imbunda bwavugishije benshi

Mu rwego rw’ubukangurambaga bwa leta ya Iran bugamije gushimangira urukundo rw’igihugu, ku wa Mbere nijoro mu murwa mukuru Tehran habereye ubukwe bw’abashakanye bagera ku 110, bagaragaje ibyishimo banerekana ko bashyigikiye ubutegetsi, nk’uko BBC Persian yabitangaje.

Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Imam Hussein Square giherereye mu majyepfo ya Tehran, umujyi umaze igihe gito ugaragaramo ituze nyuma y’ibitero bikomeye byawibasiye hagati y’ukwezi kwa Gashyantare n’ukwezi gushize.

Ubwo bukwe bwari mu bukangurambaga bwiswe “Janfada”, ijambo risobanura “kwitanga” cyangwa “igitambo”, aho ibitangazamakuru bya leta bivuga ko abarenga miliyoni 31 bamaze kwiyandikisha bagaragaza ubushake bwo gutabara no kurwanirira igihugu.

Muri uwo murongo, ubutegetsi bwa Iran bwatangiye gutanga amahugurwa ya gisirikare ndetse n’inyigisho zo gukoresha intwaro ku bantu bifuza kwinjira mu gisirikare.

Imodoka zitwaye abageni zabaga ziriho imbunda (Ifoto: Shutterstock via BBC)

Amashusho yakwirakwijwe y’ubu bukwe bwiswe “Janfada couples” yerekanye imodoka zimwe zatwaraga abageni zishushanyijweho cyangwa zitwaye imbunda ziremereye, nk’ikimenyetso cyo gushyigikira ubwo bukangurambaga bwa leta.

Mu myaka ibiri ishize, Iran yahuye n’intambara ebyiri irwanamo na Israel na Amerika, mu gihe igihugu gikomeje no guhangana n’ubuzima bukomeye bw’ubukungu.

Nubwo leta ikomeje gushora imbaraga mu gushimangira ko abaturage bayiri inyuma, hari bamwe mu baturage batavuga rumwe n’iyo gahunda, bavuga ko ubutegetsi buri kugerageza gushora abaturage benshi mu bikorwa bya gisirikare.

Imbunda ku modoka y’abageni (Ifoto: Shutterstock via BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *