Amerika yatanze miliyoni 13$ zo kurwanya Ebola muri Congo na Uganda
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zatangiye gahunda yihuse yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, aho yahise itanga inkunga ya miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze.
Aya makuru yatangajwe n’Umujyanama mukuru w’Amerika ushinzwe ibibazo by’Abarabu n’Afurika, Massad Boulos, wavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yahise itangiza gahunda yo gutabara mu gihe kitarenze amasaha 48 nyuma yo kubona ubukana bw’iki cyorezo.
Massad Boulos yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byihutirwa byo gukumira ikwirakwira rya Ebola, harimo gutanga ubuvuzi, ibikoresho by’ubwirinzi, gukurikirana abanduye ndetse no gufasha abaturage bafite ibyago byo kwandura.
Yongeyeho ko Amerika iri gukorana bya hafi n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), kugira ngo ubufasha bwihuse bugere ku baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’inzego mpuzamahanga mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwira henshi, ashimangira ko uruhare rw’Amerika rukiri ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije isi.
Icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, aho inzego z’ubuzima zikomeje gukaza ingamba zo kugenzura imipaka, gushakisha abanduye no gukangurira abaturage kwirinda.

