Icyo AFC/M23 ivuga ku nkuru zo kwamburwa uduce 8 na FARDC
Umutwe wa AFC/M23 wanyomoje amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko ingabo za FARDC na Wazalendo bafashe uduce umunani two muri Teritwari ya Masisi.
Ibinyamakuru birimo ACTUALITE.CD byatangaje ko ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo bambuye M23 agace ka Kabobi ndetse yatakaje agace ka Kinigi na ko gaherereye muri Teritwari ya Masisi.
Iki gitangazamakuru cyari cyatangaje ko ziriya ngabo zikomeje gusatira agace k’ingenzi ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko ibikomeje gutakazwa ari ibihuha.
Ati: “Mwaduteye mwishyize hamwe, ariko muzatatana mufite ubwoba. Inzozi zanyu zapfubye zitaranatangira. Ikinyoma kibashyigikiye kizagwa, kandi amahoro azongera kuganza muri Congo.”
Amakuru mashya ahari avuga ko kugeza ubu AFC/M23 ari yo yari ikomeje kugenzura uduce twa Kinigi na Kibabi, bitandukanye n’ibivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Congo

