AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Umugambi wo kwivugana umukobwa wa Trump waburijwemo

Inzego z’ubutasi n’ibinyamakuru mpuzamahanga nka New York Post byatangaje ko umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ivanka Trump, yari igipimo cy’ibanze mu mugambi wateguwe n’umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) wo muri Iran.

Uyu mugambi wari ugamije guhorera urupfu rw’Umujenerali wa Iran, Qasem Soleimani, wishwe mu gitero cy’indege itagira umupilote (drone) cyategetswe na Donald Trump mu mwaka wa 2020, ndetse n’ibitero bishingiye ku makimbirane ari hagati ya Amerika, Israeli, na Iran.

Iyi misiyo yari yahawe umugabo w’imyaka 32 witwa Mohammad Baqer Saad Dawood Al-Saadi, ukomoka muri Iraq.

Amakuru avuga ko yahawe imyitozo n’umutwe wa IRGC – Islamic Revolutionary Guard Corps.Al-Saadi yafatiwe muri Turkiya (Turkey), ku wa 15 Gicurasi 2026 nyuma aza guhita yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afungiwe i New York mu kigo cya MDC (Metropolitan Detention Center.

Bimwe mu byatangajwe n’inzego z’umutekano bivuga ko Al-Saadi yari afite amakuru arimo n’inyubako y’urugo rwa Ivanka Trump muri Florida ndetse ko yigeze gutangaza amagambo y’ubushotoranyi ku mbuga nkoranyambaga ku muryango wa Trump.

Ibindi bitangazamakuru birimo The Telegraph na Iran International nabyo byemeje aya makuru bivuga ko uyu mugambi ushobora kuba ufitanye isano n’imitwe ishyigikiwe na Iran ikomeje gushaka uburyo bwo kwihorera ku bayobozi b’Amerika bagize uruhare mu rupfu rwa Soleiman.

Hakomeje gukekwa ko Al-Saadi yaba afitanye isano n’umutwe w’iterabwoba uzwi kw’izina rya Kata’ib Hezbollah ndetse akekwaho kugira uruhare mu bitero byibasiye ibikorwa by’Amerika n’Abayahudi mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Al-Saadi wari warahawe misiyo yo kwivugana umukobwa wa Perezida Donald Trump (Photo: Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *