AmakuruUbuzima

Yabujijwe kwambara nk’abandi bana kubera amabere ye

Ranvia ntazigera yibagirwa ubuzima bugoye yatangiye kunyuramo akiri muto cyane. Afite imyaka 11 gusa, ariko icyo gihe yari yaratangiye guhura n’amagambo amukomeretsa ndetse n’ikorwa ry’ihohoterwa ryaterwaga n’ingano y’amabere ye.

Avuga ko umunsi umwe umugabo wacuruzaga “ice cream” yamubwiye amagambo amutesha agaciro amushinyagurira kubera amabere ye. Kuva ubwo, ubuzima bwe bwatangiye guhinduka mu buryo atari yiteguye.

Mbere y’uko agera neza mu bugimbi n’ubwangavu, Ranvia yatangiye kubona ko abantu bamureba ukundi. Ku ishuri, bamwe mu bahungu bamwitaga amazina amubabaza, abandi bakamukoraho ku mabere atabishaka.

Ati: “Nari nkiri umwana, ariko abantu bamfataga nk’ukuze. Byanteraga ubwoba no kutiyumva neza.”

Uyu mukobwa wakuriye mu muryango w’Abanya-Aziya y’Epfo batuye i Leicester mu Bwongereza, avuga ko yabagaho afite ipfunwe rikomeye. Hari imyenda inshuti ze zambaraga atabashaga kwambara kubera ko amabere ye yahitaga agaragara cyane, ndetse rimwe na rimwe nyina akamubuza kuyambara.

Uretse ibibazo byo mu mutwe n’amarangamutima, Ranvia yanahoranaga ububabare bw’umugongo, imishumi y’isutiye imusatura uruhu ndetse no kugorwa no gukora siporo.

Yongeraho ko kuba yari afite indwara ya ADHD byatumaga ahorana umunaniro wo mu mutwe kubera guhora atekereza ku mubiri we n’uko abantu bamufata.

Ku myaka 25, Ranvia yavuze ko yari ageze aho atagishoboye kwihanganira ubuzima bwe, ari bwo yatangiye gushaka amakuru ku kubagwa hagabanywa amabere.

Icyamuhaye icyizere ni uko yabonye itsinda rya Facebook ry’abagore benshi baganiraga ku buzima bwo kugabanya amabere. Avuga ko amagambo yakundaga gusubirwamo cyane ari aya ngo: “Iyo mba narabikoze kare”.

Ranvia mbere yo kubagwa (Ifoto: Ranvia binyuze kuri BBC)

Nyuma yo gutegereza igihe kinini nta gisubizo ahabwa n’ikigo cy’ubuzima cya NHS mu Bwongereza, yahisemo kwiyishyurira ubuvuzi bwe ku giti cye.

Nubwo nyuma yo kubagwa yamenyeshejwe ko atari yujuje ibisabwa ngo afashwe na NHS kubera BMI (Body Mass Index) ye yari hasi cyane, avuga ko atigeze yicuza icyemezo yafashe.

Ati: “Ubwo nakangukaga nyuma yo kubagwa bwa mbere nkireba inda yanjye neza, nararize cyane. Numvaga umutwaro wari umaze imyaka myinshi undemereye ukuweho”.

Mu Bwongereza, kubagwa hagamijwe kugabanya amabere biri kugenda byiyongera cyane. Ishyirahamwe ry’abaganga babaga bananoza imiterere y’umubiri (BAAPS) rivuga ko ubu abantu benshi bari guhitamo kugabanya amabere cyangwa gukuramo implants kurusha abazongeramo.

Abahanga bavuga ko abantu benshi bari kwerekeza ku mibiri yoroheje kandi ituma umuntu yisanzura mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino no mu myambarire isanzwe.

Sue wo muri Greater Manchester yavuze ko yakujeho “implants” yari amaranye imyaka myinshi kuko zamuremereraga kandi zikamubangamira.

Na Ranvia yishyuye hafi miliyoni 16 Frw kugira ngo abagwe, amafaranga yagiye ayatanga mu byiciro mu gihe cy’imyaka itatu.

BBC dukesha iyi nkuru yavuganye n’abagore benshi bavuga ko amabere manini yabangamiraga ubuzima bwa bo bwa buri munsi. Hari abavugaga ko batabashaga kwiruka, guterura ibintu cyangwa gukora siporo, abandi bakavuga ko byabatezaga ihungabana no kutiyakira.

Michelle wo muri Urmston yavuze ko nyuma yo gufatwa ku ngufu ku myaka 28, yatangiye gutinya gusohoka kubera uko abantu bamurebaga. Avuga ko kugabanya amabere bitari ikibazo cy’ubwiza gusa, ahubwo byari uburyo bwo kongera kugira amahoro no kwisanzura.

Kubagwa akagabanya amabere byahinduye ubuzima bwa MIchelle (BBC)

Alex na we yishyuye amafaranga arenga miliyoni 30 Frw kugira ngo abagwe, avanwamo ibilo bine ku mabere. Avuga ko abantu benshi batumva uburyo iki kibazo kibabaza cyane abagihura na cyo.

Ati: “Iyo ububabare bw’umubiri bukubuza kubaho neza buri munsi, icyo kiba ari ikibazo cy’ubuzima gikwiye kuvurwa”.

Kuri Ranvia, ubuzima bwahindutse nyuma yo kubagwa. Ubu ashobora gukora siporo no kwisanzura mu mubiri we, ibintu avuga ko atigeze abasha gukora mbere.

Ati: “Iyi si inkuru y’ubwiza gusa. Ni inkuru yo kongera kugira umutekano, icyizere no kwiyumvamo uburenganzira ku mubiri wawe”.

Ranvia, mbere na nyuma yo kugabanyisha amabere (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *