Byiringiro Lague yongeye gutabwa muri yombi
Rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Byiringiro Lague yatawe muri yombi muri weekend isoza ukwezi kwa Gicurasi 2026 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ushinzwe umutekano (bouncer) mu kabari kitwa Tiamo gaherereye i Remera.
Iri tabwa muri yombi rije gukurikira ibindi bibazo bikomeye uyu mukinnyi amaze iminsi arwanamo na byo mu buzima bwe bwa buri muzi n’ubw’umupira w’amaguru.
Iyi nshuro ibaye iya kane afunzwe mu gihe gito dore ko muri Gashyantare na Mata 2026, yari yafashwe inshuro eshatu zose azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha (inzoga).
Mbere y’uko afungwa, tariki ya 8 Gicurasi 2026, Ikipe ya Police FC yari yamuhagaritse igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.
Ibi byaturutse ku kuba yarasibye imyitozo akishakira icyangombwa cy’uburwayi bitanyze ku muganga w’ikipe.
Nyuma yo guhagarikwa, Byiringiro Lague yatangaje ko atazongera gukinira ikipe n’imwe yo mu Rwanda kuko abona shampiyona yaho iri ku rwego rwo hasi.
imyitwarire ya Byiringiro Lague ni kimwe mu bikomeje guhangayikisha benshi mu bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abamukunda bahora biteze byinshi kuri we.

