Umwe mu banyarwanda bitabiriye amahugurwa y’abatoza muri Espagne yatorotse
Itangishaka Blaise wari mu banyarwanda 13 bitabiriye amahugurwa y’abatoza mu ikipe ya Atletico de madrid yo muri Espagne, ntiyatahanye na bagenzi nyuma yo kuyasoza.
Uyu musore bivugwa ko yatorotse, ntabwo yagarukanye na bagenzi be bamaze kugera i Kigali.
Amakuru ari hanze avuga ko yari ku mwe na bo kugeza ku munsi bagombaga gutahiraho bagaruka mu Rwanda ariko bagenzi be bamushatse baramubura.
Bagenzi be bakimara kumenya ko ataragarukanye n’abandi byahise bimenyeshwa Abayobozi ba Atletico Madrid ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Ni mu gihe abandi bari kumwe bo bageze i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.
Itangishaka Blaise yinjiye mu mwuga w’ubutoza nyuma yo gusezera umupira w’amaguru aho yakiniye amakipe arimo AS Kigali na APR FC. Yakinnye kandi mu ikipe nto ya Aspire ya Barcelona imyaka 2.
Itangishaka na bagenzi be barimo Haruna Niyonzima, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo, bitabiriye aya mahugurwa kuva ku wa 23 Gicurasi 2026.
Bari barahagurutse mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi 2026, babanza guca muri Tanzania gushaka ibyangombwa, nyuma barekeza i Madrid muri Esepanye ari naho bari bamaze iminsi.

