Inyeshyamba z’Aba Houthi zo muri Yemen zagabye ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote byahagaritse by’agateganyo ibikorwa kuri bimwe mu bigo bitunganya ingufu muri Arabie Saoudite, bikomeretsa abantu 73, barimo abagore n’abana.
Minisiteri y’Ingufu ya Arabie Saoudite yatangaje ko ibyo bitero byibasiye ibice byo mu majyepfo y’igihugu, bigateza inkongi ku bigo bitunganya peteroli, amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo. Inzego z’ubutabazi zahise zoherezwa kuzimya umuriro no gusuzuma ibyangiritse.
Mu hantu hibasiwe cyane n’ibi bitero harimo imijyi ya Abha, Khamis Mushait, Jazan na Najran. Aba Houthi bavuga ko barashe ibigo bya sosiyete ya Leta icukura kandi igatunganya peteroli, Saudi Aramco, ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Abha ndetse n’ikigo cya gisirikare cya King Khalid giherereye i Khamis Mushait.
Banashegeshe agace gakomeye mu bikorwa by’inganda no kohereza ibicuruzwa hanze kazwi nka Jazan City for Primary and Downstream Industries. Jazan irimo kandi rumwe mu nganda nini za Arabie Saoudite rutunganya peteroli, rushobora gutunganya utugunguru tugera ku bihumbi 400 ku munsi.
Umuvugizi w’Ingabo z’Aba Houthi, Yahya Saree, yavuze ko bakoresheje misile za balistike n’indege zitagira abapilote nyinshi mu cyo yise igikorwa cya gisirikare kinini. Yemeje ko ari bo bagabye ibyo bitero, avuga ko byari igisubizo ku bitero birenga 120 bashinja Arabie Saoudite kugaba muri Yemen mu minsi itatu.
Ihuriro ry’ibihugu riyobowe na Arabie Saoudite, rishyigikiye guverinoma ya Yemen yemewe n’amahanga, ryavuze ko ibi bitero ari ugukaza intambara ku rwego rukomeye. Umuvugizi wa ryo, Turki al-Malki, yatangaje ko rizafata ingamba zikomeye zo guhangana n’inkomoko y’ibyo yise iterabwoba.
Aba Houthi bagenzura igice kinini cy’amajyaruguru ya Yemen, harimo n’umurwa mukuru Sanaa. Bamaze imyaka bagaba ibitero kuri Arabie Saoudite, bashinja icyo gihugu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bibarwanya.
Kuva muri Nyakanga, uyu mutwe watangaje ko washyizeho ibihano ku mato anyura mu gice cy’Inyanja Itukura, unagaba ibitero ku mato afitanye isano na Arabie Saoudite. Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’inzira mpuzamahanga z’ubucuruzi no ku isoko rya peteroli, cyane cyane mu gihe n’Intambara yo muri Yemen yongeye gukaza umurego.

Ibitekerezo