Umugabo witwaje imbunda yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gushaka kwinjira mu kivunge cy’abantu yerekeza kuri Amy Acton, umunyapolitiki wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates uri kwiyamamariza kuyobora Leta ya Ohio.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, mu birori ngarukamwaka bya Canfield Fair bibera muri Ohio, aho Acton yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Polisi ya Ohio ishinzwe umutekano wo mu mihanda (Ohio State Highway Patrol), yari ishinzwe kurinda Acton, yatangaje ko abashinzwe umutekano babashije guhagarika uwo mugabo ataramugeraho.
Uwo mugabo w’imyaka 38 witwa Patrick Havas, ukomoka i Canfield, yasanganywe imbunda nto ebyiri ubwo yatabwaga muri yombi.
Acton nta cyo yabaye muri icyo gikorwa, ariko itsinda rimufasha mu kwiyamamaza ryatangaje ko hari abandi bantu bakomerekejwe n’uwo mugabo ubwo yageragezaga gucengera mu bantu ashaka kumwegera.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Acton yavuze ko we n’umugabo we Eric bashimiye inzego z’umutekano ku buryo zihuse kandi zigashyira ingufu mu gukumira ibyashoboraga kuba.
Yagize ati: “Dr Acton na Eric bashimira inzego z’umutekano ku gikorwa cyihuse kandi gikomeye zakoze, kandi barifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Sheriff wa Mahoning County, Jerry Greene, yatangaje ko Havas yafatanywe telefone ayifashe hejuru, ari na ko yasunikaga abantu mu buryo bukomeye agana aho Acton yari ari.
Greene yavuze ko muri uko gucengera mu kivunge, Havas yagonze abantu babiri bari ku tugare twabugenewe dukoreshwa n’abafite ubumuga, bakagwa hasi.
Havas afungiye muri gereza ya Mahoning County. Akurikiranyweho ibyaha bibiri byo gukubita cyangwa kugirira nabi abandi n’icyaha kimwe cyo guteza imvururu ahantu hahurira abantu benshi.
Vivek Ramaswamy, wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains uhanganye na Acton mu matora yo kuyobora Ohio, yamaganye ibyabaye, avuga ko abakandida bagomba kugira uburenganzira bwo guhura n’abaturage batikanga ihohoterwa cyangwa ibindi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Guverineri wa Ohio uriho ubu, Mike DeWine wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains, na we yavuze ko ihohoterwa rishingiye kuri politiki ridakwiye kugira umwanya mu bikorwa bibera mu ruhame.
Ibi bibaye mu gihe Amerika imaze imyaka mike ihanganye n’ibikorwa bitandukanye by’ihohoterwa ryibasiye abanyapolitiki n’abandi bantu bazwi. Muri byo harimo kugerageza kwica Perezida Donald Trump, iyicwa ry’umunyapolitiki wo muri Minnesota, Melissa Hortman n’umugabo we, ndetse n’urupfu rw’umunyapolitiki w’impirimbanyi Charlie Kirk wishwe muri Utah muri Nzeri 2025.

Ibitekerezo