BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire

Ubuyobozi bwa BK Arena bwatangaje amabwiriza agomba kubahirizwa n’abitabira ibirori bibera muri iyi nyubako, arimo ajyanye n’imyambarire, umutekano, imyitwarire, kunywa inzoga ndetse n’amasaha yo kwinjira no gusohoka.

Aya mabwiriza atangajwe mu gihe hitegurwa igitaramo cya Kwita Izina Concert, kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, kikazayoborwa n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Rema. Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa bisoza gahunda za Kwita Izina 2026.

Mu itangazo BK Arena yashyize hanze kuri uyu wa 4 Nzeri, yavuze ko intego ari ugufasha abazitabira ibirori kwidagadura mu mutekano no mu bwisanzure, ariko buri wese akubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Imyambarire yagarutsweho

BK Arena yavuze ko yubaha uburyo abantu bahitamo kwambara no kugaragaza imiterere ya bo, ariko ishimangira ko ari ahantu hahurira abantu benshi, bityo imyambarire ikwiye kuba ibereye ahantu hahurira abantu bose.

Amabwiriza avuga ko ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bitwikiriye mu buryo buhagije. Imyenda ibonerana na yo igomba kuba itwikiriye ibyo bice.

Na none, ntibyemewe kwambara imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, bibiba urwango, ivangura cyangwa bikangisha abandi.

Aya mabwiriza aje nyuma y’impaka zikomeye ziherutse kuvuka ku myambarire mu bitaramo byo mu Rwanda, by’umwihariko nyuma y’igitaramo cya Diamond Platnumz cyabereye muri parikingi ya BK Arena ku wa 29 Kanama, aho hari abagore bavuzweho kwangirwa kwinjira kubera imyambarire ya bo.

Umutekano n’imyitwarire

BK Arena ivuga ko gutoteza abandi, kubakangisha, kurwana cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo bitazihanganirwa. Abitabiriye ibirori basabwa kubaha umutekano, ubwisanzure n’umwanya bwite by’abandi.

Umuntu ufite imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga ashobora kwangirwa kwinjira cyangwa agasabwa gusohoka. Abitabiriye ibirori kandi bagomba gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe umutekano n’abakozi ba BK Arena.

Inzoga zizahabwa abafite imyaka 18 kuzamura

Ku bijyanye n’inzoga, BK Arena yatangaje ko nta muntu uri munsi y’imyaka 18 uzemererwa kuzigura. Ushaka kugura ikinyobwa gisembuye ashobora gusabwa kwerekana icyangombwa kimuranga kugira ngo hagaragazwe imyaka ye.

Abazitabira kandi basabwe kunywa mu rugero, kuko ubusinzi cyangwa imyitwarire ishobora gushyira umuntu ubwe cyangwa abandi mu kaga itemewe.

Ku gitaramo cya Rema cyo ku wa 5 Nzeri, amarembo yo hanze azafungurwa saa 15:00, kwinjira muri BK Arena bitangire saa 16:30, mu gihe biteganyijwe ko igitaramo kizarangira saa 01:00 z’ijoro.

Rema azaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, aho azafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi King n’abandi.

BK Arena yasabye abazitabira iki gitaramo kuhagera hakiri kare kugira ngo babone umwanya uhagije wo kunyura mu igenzura ry’umutekano no mu zindi gahunda zo kwinjira.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyizeho amabwiriza mashya arimo n’ay’imyambarire. Ifoto: Kigali Today

Ibitekerezo