Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku myambarire idahwitse nyuma y’uko bamwe bangiwe kwinjira mu gitaramo cy’umuhanzi Diamond Platnumz cyabereye muri parikingi ya BK Arena mu mpera z’icyumweru gishize, kubera imyambarire ya bo.
Mu batanze ibitekerezo barimo Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports wasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza gukumira imyambarire ifatwa nk’idakwiye mu ruhame, ariko avuga ko kubigeraho bidakwiye guhora bisaba gukurikirana no gufata abayambaye.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Sadate yavuze ko utubari, ahabera ibitaramo, abamotari, abatwara imodoka zitwara abagenzi n’ibigo byigenga bicunga umutekano bikwiye guhabwa amabwiriza yo kutakira abantu bambaye mu buryo bukabije.
Yagize ati: “Nta mpamvu yo kwirirwa mukururana n’abambaye ubusa.” Yasabye ko umuntu wakiriye cyangwa wahaye serivisi uwambaye mu buryo bufatwa nk’ubudakwiriye yajya acibwa ihazabu, naho umukozi ushinzwe umutekano wamwemereye kwinjira akabihanirwa.
Sadate yanatanze igitekerezo cy’uko abapolisi bambaye imyenda isanzwe bajya boherezwa mu tubari, mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi, kugira ngo batange amakuru ku myambarire n’imyitwarire binyuranyije n’amabwiriza.
Yasabye kandi abaturage kujya batanga amakuru kuri Polisi igihe babonye umuntu wambaye mu buryo bukabije. Yavuze ko urubyiruko rukwiye kuzirikana ko ari rwo ruzaragwa igihugu, bityo rukarangwa n’imyitwarire ijyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ubu butumwa buje mu gihe mu Rwanda hakomeje impaka ku myambarire ikwiye mu ruhame. Ziherutse gukaza umurego nyuma y’uko hari abakobwa bivugwa ko bangiwe kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz cyabereye muri parikingi ya BK Arena, kubera imyambaro ya bo.
Hari kandi amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bafata umukobwa wari wambaye ijipo ngufi ahategerwa imodoka mu Karere ka Rubavu. Polisi y’u Rwanda yaje gutangaza ko uwo mukobwa yarekuwe, naho abapolisi babiri bagaragaye muri ayo mashusho barafungwa kugira ngo bakorweho iperereza. Polisi yanaburiye abakozi ba yo kwirinda ko uburyo nk’ubwo bwo gufata abantu bwongera kubaho.
Nubwo Sadate n’abandi bashyigikiye ingamba zikomeye bavuga ko zigamije kurinda umuco n’uburere bw’Abanyarwanda, hari abavuga ko hakenewe ibisobanuro byumvikana ku myambarire ifatwa nk’inyuranyije n’amategeko.
Mu banenze uburyo iki kibazo gikemurwa harimo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016. Yavuze ko amategeko adakwiye gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku marangamutima cyangwa ku myumvire y’umuntu ku giti cye, asaba ko abaturage basobanurirwa neza imyambarire ibujijwe.
Amategeko y’u Rwanda ahana ibikorwa by’urukozasoni bikorewe mu ruhame, ariko ntagaragaza mu buryo burambuye ubwoko cyangwa ingano y’umwambaro umuntu atemerewe kwambara. Ibi ni byo bituma bamwe basaba ko habaho amabwiriza asobanutse, kugira ngo kurengera umuco bitabangamira uburenganzira n’agaciro bya muntu.

Ibitekerezo