Jolly Mutesi yasabye ubworoherane mu myambarire

Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, yagaragaje ko gukomera cyane ku bitekerezo bya kera bijyanye n’imyambarire bidahuye n’ibihe isi igezemo, asaba ko habaho kuringaniza indangagaciro z’umuco n’ubwisanzure bwo guhanga.

Mu butumwa yatanze ku mpaka zikunze kuvuka hagati y’abaharanira kubungabunga umuco n’abakora mu ruganda rw’imideli, Jolly yavuze ko ikiganiro kitagomba kugarukira gusa ku kumenya imyambaro umuntu yemerewe cyangwa atemerewe kwambara.

Yagize ati: “Ihuriro ry’umuco ushingiye ku bitekerezo bya kera, uruganda rw’imideli n’iterambere ry’ubukungu ntirikwiye gufatwa gusa nk’impaka zishingiye ku byo abantu bemerewe kwambara. Ahubwo hakwiye kurebwa imyambarire iboneye bitewe n’ahantu n’igihe.”

Ibi yabitangaje myuma y’aho bamwe mu baro bagiye kwitabira igitaramo cya Diamond Platnumz cyabaye ejo hashize muri Parikingi ya BK Arena, basubijweyo kubera kwambara impenure.

Jolly asanga umuryango mugari ushobora gukomeza kurinda indangagaciro zirimo icyubahiro n’ikinyabupfura, ariko na none ugaha abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli ubwisanzure bwo guhanga no kugaragaza ibitekerezo bya bo.

Yasobanuye ko buri gihugu gikeneye indangagaciro kuko ari zo zigena umwihariko wa cyo, zikabungabunga umurage w’umuco kandi zigashimangira ubumwe bw’abaturage.

Icyakora, yavuze ko igihugu gishyigikira inganda ndangamuco kigomba no kumva uruhare rw’imideli mu guhanga udushya, guteza imbere imishinga y’ubucuruzi no kuzamura ubukungu.

Ati: “Iyo imideli ihuriye n’ibibazo by’ikinyabupfura ndetse n’ibyo abaturage biteze, gushyiraho amabwiriza ashyizwe mu gaciro birakenewe. Ariko amabwiriza adakenewe cyangwa akabije ashobora kubangamira ubuhanzi, guca intege abanyamideli no kugabanya amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku guhanga.”

Imideli nk’isoko ry’akazi

Igitekerezo cya Jolly Mutesi gihura n’intego u Rwanda rwihaye zo guteza imbere inganda ndangamuco nk’isoko ry’akazi, ishoramari n’ibicuruzwa bishobora kugera ku masoko mpuzamahanga.

Gahunda y’u Rwanda y’iterambere rya siporo n’umuco igaragaza imideli, sinema, umuziki n’ibihangano bishingiye ku ikoranabuhanga nk’ibyiciro bishobora gufasha igihugu kubaka ubukungu butandukanye no kugera ku masoko yo hanze.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi na yo igaragaza ko inganda ndangamuco zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, kumenyekanisha u Rwanda no kurushaho guteza imbere umuco warwo. Ibi bisaba guha abahanzi ubumenyi, amasoko n’ubwisanzure bwo guhanga, ariko ibikorwa byabo bikubahiriza amategeko n’indangagaciro z’igihugu.

Jolly yashimangiye ko gukomera ku bitekerezo by’umuco bidahinduka bishobora kutajyana n’ibihe muri sosiyete igenda ihura n’impinduka zihuse ndetse n’imico itandukanye.

Yavuze ko igisubizo kitari ugukuraho indangagaciro z’umuco cyangwa guha abantu ubwisanzure butagira imbibi, ahubwo ari ukubihuza mu buryo butabangamira iterambere.

Ati: “Kuringaniza indangagaciro z’umuco n’uburyo bugezweho bwo kwigaragaza ni ingenzi kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.”

Jolly Mutesi, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, asanzwe ari rwiyemezamirimo, atanga ubutumwa bushishikariza abantu kwiteza imbere n’umwe mu baharanira kongerera abagore n’abakobwa ubushobozi.

Miss Mutesi Jolly yasabye ubworoherane mu myambarire. Ifoto: Instagram/Mutesi Jolly

Ibitekerezo