Umuhanda Karongi-Ruhango ukomeje kugora abawukoresha.

Abaturage bo mu turere twa Karongi na Ruhango barasaba ko umuhanda uhuza utu turere washyirwa mo kaburimbo, bavuga ko byaba imbarutso y’iterambere binyuze mu koroshya ubwikorezi, ubuhahirane no kugeza umusaruro ku masoko.

Uyu muhanda ufite intera ndende kandi ukoreshwa n’abaturage benshi, uva mu Murenge wa Rubengera, ukanyura mu Rugabano, Gashari na Murambi mu Karere ka Karongi, ugakomeza mu Murenge wa Kabagari n’indi mirenge yo mu Karere ka Ruhango.

Abawukoresha bavuga ko ubafatiye runini mu buzima bwa buri munsi, ariko ko kuba utarashyirwa mo kaburimbo bituma ingendo zigorana, cyane cyane mu gihe cy’imvurakuko ukunze kwangirika ndetse n’ibice bimwe na bimwe byawo bigafungwa.

Abaturage bavuga ko kaburimbo yahindura byinshi mu iterambere

Uyu muhanda uhuza uduce dutandukanye tw’ubucuruzi n’ubuhahirane, harimo Santere ya Birambo, Buhanda na Nabyimana mu Karere ka Ruhango, ndetse n’uduce dukorerwa mo ubuhinzi bw’icyayi tuwukikije.

MUGENZI François, umwe mu bakoresha uyu muhanda kenshi ajya mu Karere ka Ruhango mu mirimo itandukanye, avuga ko kuwushyira mo kaburimbo byaba ari amahirwe akomeye ku baturage bo muri utu turere.

Ati:“Badushyiriye mo kaburimbo, kuri twe byaba ari amahirwe akomeye cyane kuko ukoreshwa n’abantu benshi baturuka hirya no hino mu karere kacu n’akaruhango.”

Aha ni mu murenge wa rugabano, ifoto:kigali24

Abaturage bavuga kandi ko umuhanda utarakorwa neza ugira ingaruka ku iterambere ry’uduce tuwukikije, kuko bamwe batinya kubaka amazu cyangwa gukora ibindi bikorwa by’iterambere batinya ko igihe umuhanda watunganywa bazasenyerwa.

NTAMBABARO Alex, utuye mu Murenge wa Gashari, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kibangamira bamwe mu baturage.

Ati:“Akenshi dutinya kubaka kuko tuba tuvuga tuti nibajya gukora umuhanda bazadusenyera. Abandi bati ntitwakubaka tutazi aho umuhanda uzanyura, ibyo bigatuma iterambere ridindira.”

Ikindi abaturage bagaragaza ni ikiguzi gikabije cy’ingendo, bavuga ko kuba umuhanda utarashyirwa muri kaburimbo bituma ibinyabiziga bitwara abantu bike kandi ibiciro by’ingendo bikazamuka.

NTAMBABARO Alex, avuga ko kuva muri Santere ya Birambo kugera Kibuye, umuntu ashobora kwishyura amafaranga 7,000Frw, kuri moto.

Ati:“Biragoye cyane kuko kuva mu Birambo ugera ku Kibuye ni ibihumbi birindwi kuri moto, ariko bashyizemo kaburimbo amatike yagabanuka kuko hajyamo n’imodoka.”

Abaturage bavuga ko umuhanda uramutse ukozwe neza, imodoka nyinshi ziwukoresha, bikaba byatuma abantu babona uburyo bwinshi bwo gutega kandi ibiciro by’ingendo bikagabanuka.

Abajyana umusaruro ku isoko na bo bifuza ikorwa ryawo.

MAHORO Jackeline, ukunze gukoresha uyu muhanda ajyana umusaruro ku isoko, avuga ko kuwushyira mo kaburimbo byakoroshya ubucuruzi n’ubuhahirane.

Yagize ati:“Byakoroha baramutse bashyizemo kaburimbo, cyane ku bantu bacuruza bakunda kuwunyuramo bajyana ibihingwa ku isoko. Ikindi byatuma isuku irushaho kwiyongera kuko urabona nk’ubu navuye mu rugo nakarabye, nisize meze neza, none reba ngeze aha ivumbi ryandenze.”

Umuhanda uva i Karongo ujya mu Ruhango, ifoto:kigali24

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Umuyobozi w’Akarere, MUZUNGU Gérard, avuga ko inyigo y’uyu muhanda yamaze gukorwa ndetse n’amafaranga ushobora gutwara akaba yaramenyekanye.

Avuga ko ubu hakiri gushakwa ingengo y’imari izakoreshwa mu kuwubaka, bityo ko nta gihe cyo gutangira imirimo kiramenyekana kuko ngo bigomba kujyana n’ubushobozi bw’akarere.

Ati:“Ntabwo twavuga igihe kuko bijyana n’ubushobozi, ariko inyigo yarangije gukorwa. Turi gushaka ingengo y’imari yo kuwukora. Mu cyumweru gishize twari twakiriye Minisitiri w’Ibikorwaremezo atubwira ko ikigezweho ari ugushaka aho amafaranga azava, kuko uzatwara hafi miliyari zirenga ijana.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba uyu muhanda uzatwara amafaranga menshi bituma udafatwa nk’umushinga woroshye ushobora gukorwa mu gihe gito, ariko ko ari umuhanda w’ingenzi ku iterambere ry’uturere twombi.

Umuhanda ufite uruhare mu buhahirane bw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo

Uyu muhanda ufatwa nk’umwe mu mihanda ihuza Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo. Abaturage bavuga ko kuba utameze neza, ingendo n’ubuhahirane hagati y’uturere twombi zigorana.

Kugeza ubu, imodoka zitwara abantu ziva mu bice bya Kigali na Muhanga zigarukira muri Santere ya Birambo mu Murenge wa Gashari, mu gihe abaturage bakomeza ngendo bajya mubindi bice bo bakoresha moto.

Kugeza ubu, abaturage bategereje ko uyu muhanda bamaze igihe bifuza ukorwa ku buryo burambye.

Aha ni mu Murenge wa Rugabano.

Ibitekerezo