Ibiciro bya peteroli byagabanutse cyane

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse cyane mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Aziya, nyuma y’uko Pakistan yatangaje ko yageze ku masezerano agamije guhagarika intambara yari imaze igihe ihanganishije Amerika na Iran.

Peteroli ya Brent, ifatwa nk’igipimo mpuzamahanga, yagabanutseho 4% igera ku madolari 83.81 kuri buri kagunguru, mu gihe peteroli icuruzwa muri Amerika yagabanutseho 4.7% igera ku madolari 80.89.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko amasezerano azashyirwaho umukono ku mugaragaro ku wa 19 Kamena 2026 mu Busuwisi. Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi, na we yemeje ko amasezerano hagati ya Iran n’Amerika yamaze kurangira, mu gihe Perezida Donald Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba ko “peteroli yongera gutwarwa”.

Aya masezerano ateganyijwe gutuma hafungurwa inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bwo mu nyanja y’umuhora wabHormuz, yari yarafunzwe kuva nyuma y’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare. Iyo nzira inyuramo hafi 20% bya peteroli na gazi y’amazi (LNG) bikoreshwa ku isi.

Nubwo isoko ryakiriye neza ayo makuru, impuguke mu by’ingufu, Vandana Hari, yavuze ko kuba hataramenyekana neza ibikubiye muri ayo masezerano bishobora gukomeza guteza impungenge n’ihindagurika ry’ibiciro mu minsi iri imbere.

Mbere y’intambara, peteroli ya Brent yagurwaga hafi amadolari 70 ku kagunguru, ariko yaje kuzamuka ikagera hafi ku madolari 120 igihe imirwano yari ikaze.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo inzira y’umuhora wa Hormuz ishobora kongera gufungurwa, ibikorwa byo gutwara peteroli bitazasubira ku rwego rwariho mbere y’intambara mu gihe gito. Bagaragaza ko hakenewe kubanza gukurwamo ibisasu byatezwe mu mazi, ibintu bishobora gufata ibyumweru byinshi cyangwa se amezi agera kuri atandatu.

Ku rundi ruhande, amasoko y’imigabane muri Aziya yazamutse nyuma y’itangazwa ry’ayo masezerano. Umugabane wa Nikkei 225 wo mu Buyapani wazamutseho 4.3%, naho uwa Kospi muri Koreya y’Epfo uzamukaho hejuru ya 5%.

Ibihugu byinshi byo muri Aziya byari byugarijwe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu kubera ko bishingira cyane kuri peteroli na gaz bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ifoto y’umuntu utanga peteroli kuri sitasiyo (Getty images)

Ibitekerezo

Igitekerezo 1

  1. User avatar
    Léon Placide HARERIMANA

    Inkuru zawe ndazikunda cyane ziba zigendanye n’igihe kdi zicukumburanye ukuri n’ubuhanga