Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Hagati muri iki kiyaga habarizwamo ibirwa 113 biherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, aho abahanga bavuga ko bimwe muri byo bibitse urusobe rw’ibinyabuzima byihariye rushobora kuba imbarutso y’ubukerarugendo burambye.
Ubushakashatsi bwakozwe ku binyabuzima biboneka kuri ibi birwa bwagaragaje ko hari amoko y’inyamaswa n’inyoni yagiye akendera, akazimira burundu mu bice bitandukanyeby’intara y’iburengerazuba.
Ni muri urwo rwego Urwego Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruherutse gutangaza ko rwatangiye inyigo igamije kureba niba ibi birwa byahindurwa ahantu hagenewe kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko bikaba byashyirwa mu rwego rwa pariki.
Abaturage bavuga ko bigizwe pariki yakongera agaciro k’utu turere.
Abatuye mu Karere ka Karongi bavuga ko ibi birwa biramutse bihinduwe pariki byafasha kongera agaciro k’ibyiza nyaburanga bihari, bikazamura ubukerarugendo ndetse bigatanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage.
Nkizinkiko Simon, umwe mu batuye mu Karere ka Karongi, avuga ko guhindura ibi birwa muri pariki byatuma birushaho kumenyekana no gusurwa.
Ati: “Biramutse bihinduwe pariki byakongera agaciro kabyo kuko byajya bisurwa na ba mukerarugendo benshi. Ikindi kandi byagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibibamo, ndetse bigatuma iterambere ry’abatuye hafi yabyo ryiyongera.”

Ibi birwa biherereye mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba, harimo Karongi na Nyamasheke, ndetse n’ahandi.
Abahanga bavuga ko inyamaswa zidasanzwe zishobora kuzimira
Prof. Elias Bizuru, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umukozi mu rwego rushinzwe kubungabunga amashyamba, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi birwa bifite urusobe rw’ibinyabuzima bidasanzwe.
Muri byo harimo inyoni zo mu bwoko bw’inyoni zigenda ziva ahantu hamwe zijya ahandi bitewe n’ibihe (migratory birds), utunyamaswa duto ndetse n’andi moko y’ibinyabuzima adakunze kuboneka ahandi.
Ati: “Twasanze harimo ibinyabuzima byihariye ahandi byacyendereye, birimo inyoni zo mu bwoko bwa migratory birds, utunyamaswa duto bita inzibyi n’izindi zinyuranye zishobora gukurura ba mukerarugendo.”
Prof. Bizuru avuga ko mu myaka yashize ibinyabuzima byinshi byari bisanzwe biboneka mu bice bitandukanye by’Iburengerazuba, ariko ko ibikorwa bya muntu byagize uruhare mu kugabanuka kwabyo.
Ati: “Kera abantu batarahinga muri Karongi, Rutsiro, Nyamasheke ndetse n’ahandi wasangaga ibi binyabuzima bihari, ariko ubu kubera abantu bahatuye bagiye bahinga bagakuraho ibihuru n’ubundi buturo bwabyo, byarahashize bisigaye muri ibyo birwa honyine.”
Asanga haramutse hatabayeho ingamba zo kubibungabunga, bishobora gukomeza gukendera.
Usibye inyoni n’utundi tunyamaswa, ibirwa byo mu Kivu bifite n’ibindi bitangaza bikurura ba mukerarugendo.

Ku Kirwa cya Nyabukondwe, kimwe mu bintu bitangaza abakigenderera ni ukubona inka zoga mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Nsengiyumva Alphons, utembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, avuga ko izi nka zishimisha cyane abashyitsi, bamwe bakibaza uko zageze kuri icyo kirwa.
Ati: “Izi nka zituma bahakunda bakahakundisha n’abandi kuko baba bibaza uko inka zigera kuri ibi birwa. N’inka ziba hano ku Kirwa cya Nyabukondwe.”
Avuga ko izi nka zifite abashumba bazitaho buri munsi, bakazijyana no koga mu kiyaga igihe ba mukerarugendo baje gusura icyi kirwa.
Ati: “Abashumba bazo bazitaho, ni bo bazijyana mu Kivu koga iyo hari ba mukerarugendo baje kudusura.”

Karongi ni yo ikunze kuba irembo ry’abasura ibi birwa
Nubwo ibirwa byinshi bikunze gusurwa biherereye mu Karere ka Rutsiro, ba mukerarugendo benshi binirira ku nkengero z’ikiyaga muri Karongi.
Nsengiyumva, avuga ko impamvu ari uko Karongi ifite amahoteli menshi kandi ari hafi y’amazi, bigatuma ba mukerarugendo bahahera mbere yo kwerekeza ku birwa.
Ibi bituma ubukerarugendo bwo mu Kivu bukomeza kugira uruhare mu bukungu bw’uturere tugize Intara y’Iburengerazuba.
Mu gihe hakomeje inyigo ku buryo ibi birwa byashyirwa mu rwego rwa pariki, abahanga bavuga ko kubibungabunga bitagomba kurebwa nk’ikorwa rijyanye n’ubutaka bw’ibirwa gusa.
Dr. Ange Imanishimwe, umuhanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko haramutse hafashwe icyemezo cyo guhindura ibi birwa pariki, n’amazi abikikije atakwirengagizwa.
Ati: “Ibirwa ntibigizwe n’amazi gusa, ariko urumva ko ibirwa nibigirwa pariki n’amazi azaba arimo.”
Ibi bivuze ko inyigo izakomeza kuba ingenzi mu kureba uburyo bwo guhuza kurengera ibidukikije, kubungabunga ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.
Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi bibiri, igice cyacyo cyo ku ruhande rw’u Rwanda kikaba giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe ikindi gice kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikiyaga cya kivu si isoko y’ubukerarugendo gusa. Amazi yacyo akoreshwa no mu bworozi bw’amafi, mu gihe gaze metani iri mu kiyaga na yo icukurwa ikabyazwa ingufu.
Niba inyigo iri gukorwa izagaragaza ko bishoboka guhindura ibi birwa ahantu hagenewe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bishobora kongerera imbaraga igikorwa cy’ubukerarugendo bwo mu Kivu, ibi bizagira uruhare mu guteza imbere abaturage.

Ibitekerezo