Leta ya Kenya yahaye abanyamahanga bakorera ubucuruzi buciriritse muri icyo gihugu iminsi 90 yo gutunganya ibyangombwa bibemerera kuhaba no gukora, nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika abakora badafite impushya giteje impungenge, cyane cyane mu Barundi baba i Nairobi.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Hussein Mohamed, yatangaje ko muri icyo gihe abanyamahanga bazafashwa gutunganya ibyangombwa by’abinjira n’abasohoka, impushya zo gukora, kwandikisha ibigo bya bo no kubona impushya z’ubucuruzi.
Icyo gikorwa kizahuzwa n’inzego za Leta bireba, ku bufatanye na za ambasade z’ibihugu by’abo banyamahanga. Hussein Mohamed yavuze ko kigamije kubaha uburyo busobanutse bwo gukorera muri Kenya bubahiriza amategeko.
Yagize ati: “Mu minsi 90 iri imbere, Leta izakora igikorwa giteguye neza cyo gufasha abarebwa n’iki kibazo kubahiriza amategeko.”
Yongeyeho ko muri icyo gihe amabwiriza azashyirwa mu bikorwa mu buryo buboneye, budaheza kandi bungana kuri bose. Iminsi 90 nirangira, Leta izatangira gukurikirana mu buryo bukomeye abadafite ibyangombwa bisabwa, ariko ikabikora yubahiriza amategeko.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Perezida William Ruto asabye inzego bireba guhagarika ubucuruzi buciriritse bukorwa n’abanyamahanga badafite impushya. Yari yabibwiye abacuruzi bo muri Kenya bari bamugejejeho impungenge z’uko abanyamahanga bagenda bigarurira imirimo n’ubucuruzi butunze imiryango myinshi y’Abanyakenya.
Minisiteri y’Ubucuruzi ya Kenya yaje gusobanura ko iryo tegeko ryibasiye abanyamahanga bakora badafite ibyangombwa, aho kuba buri munyamahanga wese ukora ubucuruzi buciriritse.
Ruto yanasabye ko umushinga w’itegeko rya Local Content Bill 2025, uri kuvugururwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Biteganyijwe ko uzagaragaza ibyiciro by’ubucuruzi bishobora kugenerwa Abanyakenya gusa, ariko ugatanga n’uburinzi ku banyamahanga bemerewe n’amategeko gukora, gushora imari no gucuruza muri Kenya.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryashimangiye ko kurengera ubucuruzi bw’Abanyakenya no kwakira ishoramari ryemewe ry’abanyamahanga bidakwiye gufatwa nk’ibintu bivuguruzanya.
Icyemezo cya mbere cya Perezida Ruto cyari cyateje ubwoba mu banyamahanga, by’umwihariko Abarundi. Ku wa Mbere w’ejo hashize tariki ya 7 Nzeri 2026, amagana y’Abarundi yakoraniye kuri Ambasade y’igihugu cyabo i Nairobi, bamwe bafite imizigo, bashaka ibyangombwa by’inzira bibafasha gusubira iwa bo.
Bamwe bavuze ko bari batangiye guterwa ubwoba n’abaturanyi nyuma y’amagambo ya Ruto. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko muri Kenya habarizwa impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abarundi bagera ku bihumbi 16, bamwe muri bo bakaba batunzwe n’ubucuruzi buciriritse burimo kugurisha ikawa n’imyenda yakoreshejwe.
Leta ya Kenya yaburiye abaturage ko impungenge zijyanye n’akazi cyangwa amahirwe y’ubukungu zitagomba kuba urwitwazo rwo gutoteza abanyamahanga. Yatangaje ko itazihanganira ibikorwa byo kubatera ubwoba, kubakumira cyangwa kubagirira nabi, isaba abafite ibibazo kubigeza ku nzego zibishinzwe aho kwihanira.

Ibitekerezo