Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka nyuma y’igihe byari byazamutse kubera amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel. Kuri ubu, igiciro cya peteroli ya Brent cyagarutse ku rwego cyari kiriho mbere y’itangira ry’iyo ntambara, aho cyageze munsi y’amadolari 73 (106FRw) ku kagunguru mbere yo kuzamukaho gato.
Iri gabanuka ryatewe ahanini n’uko umutekano watangiye kugaruka mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Mbere ya ho, Iran yari yarafashe ingamba zatumye urujya n’uruza rw’amato rugabanuka cyane, bituma ibiciro by’ingufu bihindagurika ku rwego rw’isi.
Kuva ku wa 17 Kamena, ubwo Amerika na Iran byemeranyaga gutangira ibiganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane ashingiye kuri gahunda ya nikleyeri ya Iran no guhagarika intambara, ibiciro bya peteroli byatangiye kugenda bigabanuka. Ibiganiro byakurikiyeho byabereye mu Busuwisi byanatumye Amerika yoroshya bimwe mu bihano yari yarafatiye Iran ku bicuruzwa bya peteroli yohereza hanze.
Nk’uko ikigo Kpler gikurikirana ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja kibitangaza, amato anyura mu muhora wa Hormuz yiyongereye cyane nyuma y’ayo masezerano. Muri ayo mato harimo atwaye peteroli idatunganyije, gaze ya LNG, ifumbire n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, ibintu byerekana ko ubucuruzi bwo muri ako karere bugenda busubira ku murongo.
Mbere y’uko ibi biciro bisubira uko byari bimeze mbere y’intambara ya Iran, ibiciro byaratumbagiye ku kigero kidasanzwe mu bihugu byo hirya no hino ku isi.
Nko ku itariki ya 17 Mata 2026, Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yazamutse igera ku mafaranga 2,938 ivuye ku 1,989 Frw yari iriho mbere.
Ku rundi ruhande, igiciro cya mazutu cyagumye ku mafaranga 2,205 Frw kuri litiro mu gihe mbere y’iyi ntambara cyari ku 1,948Frw. Ubuyobozi bwa RURA bwari bwatangaje ko izi mpinduka zatewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingaruka z’intambara zikomeje kugaragara mu burasirazuba bwo hagati.
Icyo gihe, u Rwanda ni rwo rwari rufite lisansi ihenze kurusha ibindi bihugu byinshi byo mu karere birimo Kenya, Uganda na Tanzania. Guhera muri Werurwe uyu mwaka, igiciro cya lisansi mu Rwanda cyari kimaze kwiyongeraho amafaranga 949 kuri litiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe kandi ko icy’ingenzi ari ugukomeza kubona ibikomoka kuri peteroli bidahagarara. Yasabye abaturage kugabanya ingendo zitari ngombwa, gukoresha imodoka rusange no gusangira ingendo aho bishoboka kugira ngo bagabanye amafaranga bakoresha.
Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro bya lisansi rishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa n’izindi serivisi zishingira ku bwikorezi nk’uko byagenze.

Ibitekerezo