Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umujyi wa Kinshasa, Aubin Mukanu, yasabye ubuyobozi kongera ubushobozi bwo guhangana n’inkongi z’umuriro, nyuma y’impanuka iherutse guhitana abantu 14 mu cyumba cyaberagamo ibirori.
Mu ibaruwa ifunguye yo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Mukanu yandikiye Guverineri wa Kinshasa na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, abasaba gushyira imbere ingamba zo gukumira inkongi no gutabara vuba igihe zibaye.
Yasabye ko Kinshasa yahabwa nibura imodoka 24 zizimya inkongi z’umuriro kandi zihora ziteguye gukora, avuga ko ubushobozi buhari butajyanye n’ubunini bw’uyu mujyi ndetse n’umubare munini w’abawutuye.
Ibi bibaye nyuma y’inkongi yibasiye icyumba cyaberagamo ibirori mu gace ka Lingwala mu mpera z’icyumweru gishize. Mu ikubitiro, Umuyobozi wa Lingwala, Norbert Mutshiga Zihindula, yari yatangaje ko abantu 22 bahasize ubuzima.
Icyakora, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa bwaje kuvugurura iyo mibare, butangaza ko abantu 14 ari bo bapfuye, mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye.
Mu ibaruwa Mukanu yise “Umutekano wo kwirinda inkongi i Kinshasa: Ni abantu bangahe tugomba gukomeza gutakaza mbere yo kugira icyo dukora?”, yavuze ko hashize imyaka igera kuri ibiri n’igice ubuyobozi bw’umujyi butangaje ko bugiye kubona imodoka nshya 12 zo kuzimya inkongi.
Uyu mudepite avuga ko kugeza ubu izo modoka zitaragera i Kinshasa, mu gihe inkongi zikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mukanu yavuze ko biteye impungenge kuba Kinshasa, umujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni 20, ikomeje kugira ubushobozi budahagije bwo guhangana n’inkongi n’izindi mpanuka zikomeye.
Yasabye kandi ko mu duce dutandukanye twa Kinshasa hashyirwaho ibigo by’abashinzwe kuzimya inkongi, bifite abakozi biteguye gutabara amasaha 24 kuri 24. Yasabye ko ibikoresho bisanzwe bihari byajya bibungabungwa kandi bigasimbuzwa igihe bishaje.
Yanagaragaje ko hakenewe uburyo bwihuse bwo gutanga amakuru no gutabara igihe inkongi ivutse, ndetse hakongerwa igenzura ry’umutekano mu nyubako n’ahantu hahurira abantu benshi.
Yagaragaje ko hakwiye kwitabwa by’umwihariko ku duce tunini cyangwa dutuwe cyane nka Mont-Ngafula, Maluku, N’Sele, Masina na Kimbanseke.
Mukanu yasabye ubuyobozi gufata inkongi yo muri Lingwala nk’isomo rikomeye, bugashyira imbaraga mu gukumira inkongi aho gutegereza ko zibanza guhitana abantu kugira ngo hafatwe ingamba.

Ibitekerezo